• Amakuru / MU-RWANDA

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje bamwe mu bateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi bavuka mu cyahoze ari Perefigitire ya Byumba, agaragaza ko hari n’ababakomokaho bagikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba abaturage kwirinda kuba ibikoresho byabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ubwo ku rwibutso rwa Kiziguro haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi tariki nibwo Abatutsi bari bahungiye i Kiziguro bishwe bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko Gatsibo yahoze muri Perefegiture ya Byumba, agaragaza amwe mu mazina y’abantu bahavuka bakiri muri FDLR bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino ku Isi.

Yagaragaje ko hari n’abapfuye ariko uwo murage mubi bawusigira abana babo.

Mu bo yavuze harimo uwari Minisitiri w’Ingabo, Bizimana Augustin wakomeje uyu mugambi aho yari yarahungiye kugeza ubwo yapfaga.

Yavuze kandi kuri Coloneli Juvenal Bahufite wavukaga i Mukarange. Yagaragaje ko uyu yaje gupfa ariko ko umukobwa we witwa Liliane Bahufite yakomeje gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo.

Mu bandi yagarutseho harimo Jean Baptiste Nkuriyingoma wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, aho uyu ngo akomeje icengezamatwara no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara yari umwe mu bahigwaga.

Minisitiri Bizimana yakomeje agira ati “Nahisemo kuvuga aya mazina ku bw’impamvu ebyiri, impamvu ya mbere ni uko ari amateka, Jenoside ifite abayikoze n’abagihembera ingengabitekerezo yayo bagomba kureka, rero bagomba kumenyekana. Icya kabiri ni uko abo bantu bafite abo bakoresha, babinyujije mu kubohereza amafaranga n’ubundi bufasha burimo no kwitwaza icyenewabo.’’

Yakomeje agira ati “Kugirana isano n’aba si ikibazo kuko nta muntu uhitamo aho avukira, nta muntu uhitamo kugirana isano n’undi ariko ntuzigere ugirana isano n’ibitekerezo byica bafite, ibitekerezo byica bya Mugenzi, Nkuriyingoma Jean Baptiste n’abandi benshi mwitandukanye nabo, ntaho babageza.’’

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko hari abeza barimo Padiri Mario Falcon wari Umutaliyani wabaga muri Paruwasi ya Muhura, aho yarwanye ku Batutsi benshi abakiza.

Yavuze ko hari n’abandi Bahutu bahishe Abatutsi barabarokora, ndetse ashimangira ko bakwiriye kuba ishema ry’abandi Banyarwanda.

Minisitiri Bizimana yanavuze ku muhungu wa Habyarimana witwa Jean Luc Habyarimana aho ngo RDC ikomeje kumushyira imbere kugira ngo aze asubize igihugu aho se yakiroshye.

Ati “Igihango dufitanye n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakarokora u Rwanda rukaba ruriho rugeze aheza, ni icyo gihango kigomba guhoraho buri munsi, buri muntu wese abyutse akaba aricyo asenga, atekereza kikaba ari cyo kiba icyerekezo cye.’’

Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu yabonetse. Yashyinguwe mu rwibutso rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguwemo imibiri 20.183.




 










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments