• Imyidagaduro / ABAHANZI

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2026,Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherekejwe n’abarimo Uwicyeza Pamella, Kate Bashabe, Ben na Chance n’abandi banyuranye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zirena ibihumbi 250 zihashyinguye

Bakigera aho ku rwibutso  basobanuriwe amateka  y’Urwo rwibutso ndetse  n’ayuko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yateguze kuva  mu mwaka  1959  kugeza ishyizwe mu bikorwa  muri 1994

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso bakanunamira Abatutsi bahashyinguwe, The Ben na Bruce Melodie bavuze ko nubwo atari ubwa mbere bahasuye ariko uko bahageze barushaho kwiga.

Bruce Melodie yagize ati “Si ubwa mbere nsuye Urwibutso, icyakora ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Ikintu kimwe mukwiye kumva ni uko buri munsi buri gihe uko nje hano [niga], iyi nkuru iraremereye kuko itamenyerwa […] rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.”

The Ben we yasabye abanyamakuru gukoresha amajwi yabo mu kwamamaza urukundo mu Banyarwanda ariko anahamya ko nk’ibyamamare bafite umukoro mu kurwanya abagoreka amateka y’Igihugu.

Ati “Reka dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro, ubukwe n’urukundo mu Banyarwanda turwanye cyane ndetse kurushaho izi nduru zo hanze zishaka guhindanya Igihugu cyacu, uretse ko zanatsinzwe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”

Guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda kandi wanabaye umukoro ukomeye kuri Muyoboke Alex ureberera inyungu za The Ben ndetse na Kenny Muragura wari uhagarariye 1:55AM Ltd ikorana bya hafi na Bruce Melodie.

Muyoboke Alex yibukije abahanzi bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru muri rusange ko abagoreka amateka batabarusha ababakurikira bityo ko bakwiye kuba bahangana na bo cyane ko bafite ukuri ku byo bavuga mu gihe usanga abasebya u Rwanda bibasaba guhimba.

Kenny Mugarura yibukije abari muri iki gikorwa ko inshuro nyinshi usanga bakoresha imbuga nkoranyambaga ibidafite umumaro nyamara bakabaye bazikoresha bahangana n’abagoreka amateka y’Igihugu.

 










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments