Ku munsi we
wa kane mu rugendo rutagatifu umuyobozi wa Kiliziya gatolika Papa Léon XIV ari
kugirira ku mugabane w’Afurika akomeje gutanga ubutumwa bwiza ku
bayobozi b’ibihugu ari gusura
Mu gihe isi
ikomeje guhura n’ibibazo by’imiyoborere n’akarengane, Papa Léon XIV yongeye
gutanga ubutumwa bukomeye bwo kurwanya ruswa, asaba abayobozi guca imizi yayo
kugira ngo habeho iterambere rirambye n’ubutabera busesuye.
Ibi
yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bakuru barimo Perezida w’igihugu
wa Cameroun Paul Biya , aho yashimangiye
ko ruswa ari imwe mu nzitizi zikomeye zibangamira amajyambere y’ibihugu
n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu butumwa
bwe, Papa Léon XIV yagaragaje ko ruswa ituma umutungo w’igihugu ukoreshwa nabi,
igatuma serivisi zigenewe abaturage zitagera kuri bose uko bikwiye.
Yagize ati: “Guca
iminyururu ya ruswa si amahitamo, ni inshingano. Iyo ruswa yiganje, ubutabera
burahungabana, kandi abakene barushaho guhohoterwa.”
Yongeyeho ko
ruswa ituma icyuho hagati y’abakire n’abakene kirushaho kwiyongera, bigateza
ubusumbane n’umutekano muke mu bihugu byinshi.
Papa
yashimangiye ko nta mahoro arambye ashobora kubaho hatariho ubutabera. Yibukije
abayobozi ko inshingano zabo ari ugukorera abaturage, aho kwikunda cyangwa
gushaka inyungu bwite.
Yagize ati: “Imiyoborere
myiza ishingiye ku kuri, ubunyangamugayo no kubaha agaciro ka muntu. Aho ibi
bitari, amahoro ntashobora kuhaba.”
Yasabye
inzego zose za Leta gushyira imbaraga mu gukumira ruswa, harimo no gukomeza
kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera.
Papa Léon
XIV ntiyagarukiye ku bayobozi gusa, ahubwo yahamagariye abaturage bose kugira
uruhare mu kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Kurwanya
ruswa bisaba ubufatanye bwa buri wese: abayobozi, abikorera n’abaturage. Nta
mpinduka ishoboka niba buri wese adafashe iya mbere.”
Yongeyeho ko
ari ngombwa kwigisha urubyiruko indangagaciro z’ubunyangamugayo, kugira ngo
hazabeho ejo hazaza heza.
Mu gusoza
ijambo rye, Papa yavuze ko isi ikeneye impinduka zishingiye ku butabera, ukuri
n’ubufatanye.
Yamaganye
imikorere y’ibihugu n’imiryango igamije inyungu z’abantu bake, igasiga benshi
mu bukene n’akarengane.
Yagize ati: “Iterambere
nyaryo si iry’abafite ubushobozi gusa, ahubwo ni irigera kuri bose. Ntidukwiye
kwemera ko ruswa ikomeza kuducamo ibice.”
Abasesenguzi
bavuga ko ubutumwa bwa Papa Léon XIV buje mu gihe gikomeye, aho ibihugu byinshi
bikomeje guhura n’ibibazo bya ruswa n’imiyoborere idahwitse.
Iri jambo
rishobora gutuma abayobozi batekereza ku nshingano zabo, ndetse rikaba isoko
y’impinduka mu miyoborere y’ibihugu byinshi ku isi.
Like This Post? Related Posts