• Amakuru / POLITIKI


Kuri uyu wa 16 Mata 2026, urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye umunyapolitiki Julius Malema igifungo cy’imyaka itanu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurasa mu ruhame.

Malema azwi nk’umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye muri iki gihugu, ndetse akaba akunzwe cyane n’urubyiruko. Ni na we uyobora ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF) yashinze amaze kuva mu ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.

Ibi byaha bifitanye isano n’amashusho yafashwe mu 2018 agaragaza Malema arasa mu kirere mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ishyaka EFF rimaze rishinzwe. Ibyo birori byabereye mu Ntara ya Eastern Cape.

Mu rubanza, Malema yireguye avuga ko imbunda yakoresheje itari iye, kandi ko kurasa kwe nta kindi kwari kugamije uretse gukangura abari bitabiriye ibyo birori.

Mu Ukwakira 2025 ni bwo urukiko rwamuhamije ibyo byaha, ruvuga ko igihano kizatangazwa nyuma. Icyo gihe, Malema yavuze ko gufungwa cyangwa no gupfa ari igitambo yiteguye gutanga mu rwego rwo guharanira impinduka za politiki.

Yagize ati: “Ntitwatinya gufungwa cyangwa gupfa duharanira impinduramatwara. Ibyo bazakora byose, ntibizaduca intege.”

Nyuma yo gutangazwa kw’igihano, umunyamategeko wa Malema yatangaje ko bagiye kujirira icyemezo cy’urukiko, bagamije ko igihano cyahindurwa kikaba kitari ugufungwa.

Iki gihano gishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Malema, kuko ashobora gutakaza umwanya w’ubudepite amazeho imyaka isaga 12.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments