Umuvugizi
w’Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald RWIVANGA, yifatanyije n’abakozi b’Ikigo
cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hamwe n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
(OAG) mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye i
Kimihurura.
ibi yabivugiye ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ingengabitekerezo ya
jenoside mu karere n’uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.”
Mu ijambo rye, Brig Gen RWIVANGA yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ingengabitekerezo ya jenoside igihari mu karere, ikwirakwizwa n’abayikoze bagikomeza gufashwa n’ibihugu bibacumbikiye.
Umuvugizi w’Ingabo yavuze ko muri iki gihe isi ihujwe cyane n’ikoranabuhanga,
aho imbuga nkoranyambaga zahindutse urubuga rw’intambara y’ibitekerezo,
Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, bakoresha izo mbuga mu kugaragaza ukuri, basangiza ubuhamya
bw’abarokotse Jenoside n’inkuru z’ukuri, hagamijwe kugaragaza no kwamagana
ibinyoma n’abagoreka amateka.
Yagize ati: “Buri Munyarwanda cyane cyane abize, dufite umukoro wo kurwanya
abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufite kandi inshingano yo kwigisha
urubyiruko, kuko benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside. Ari nayo mpamvu hari
abashaka kubayobya.
Kwandika
ku mbuga nkoranyambaga, kwigisha abandi, gushyigikira politiki nziza ibanisha
Abanyarwanda, gusobanukirwa amateka yacu no gukosora abayagoreka, byose ni
uruhare twatanga mu kurinda igihugu cyacu dusigasira ukuri. Kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi si inshingano z’u Rwanda gusa, ni inshingano y' ubumuntu .”
Like This Post? Related Posts