• Amakuru / POLITIKI


Iran yatangaje ko yongeye gukaza igenzura ku muhora wa Hormuz, nyuma yo gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kutubahiriza ibyari byemeranyijweho mu biganiro byaherukaga gutuma uyu muhora ufungurwa by’agateganyo.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu Iran yari yemeye gufungura inzira ya Hormuz mu gihe cy’iminsi 10 y’agahenge, igamije korohereza ubwato butwara peteroli n’ibindi bicuruzwa kunyura muri uyu muyoboro w’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga.

Icyakora, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufunga ibyambu bya Iran biherereye mu Kigobe cya Persique, bituma Iran na yo ifata icyemezo cyo gusubira ku ngamba zari zisanzweho zo kugenzura bikomeye uyu muhora.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, cyavuze ko nubwo cyari cyagaragaje ubushake bwo gufungura inzira ku bwato bw’ubucuruzi, Amerika yakomeje ibikorwa byayo byo gufunga inzira z’ubucuruzi.

Rigira riti: “Repubulika ya Iran yemeye kugaragaza ubushake bwo gutanga inzira ku bwato butwaye peteroli n’ubundi bwato bw’ubucuruzi bunyuze mu muhora wa Hormuz, hashingiwe ku masezerano yari yagezweho.”

Icyakora ryakomeje rivuga ko, kubera ibikorwa bya Amerika, Iran yongeye gushyira mu bikorwa igenzura rikomeye ku muhora wa Hormuz, nk’uko byari bimeze mbere.

Iran yashimangiye ko mu gihe cyose Amerika itazemera ko ubwato bujya cyangwa buva ku byambu byayo bugenda nta nkomyi, uyu muhora uzakomeza kugenzurwa mu buryo bukomeye n’ingabo zayo.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu nzira z’ingenzi ku Isi, kuko unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga, bityo impinduka ziwubayemo zikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments