Minisiteri
y’ibikorwaremezo, yatangaje ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha mu
guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, abafite imodoka zabo
bagirwa inama yo kuyoboka bisi.
Ni nyuma
y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byasize lisansi itumbagiye,
ariko ntibitumbagirane n’ibya mazutu ari nayo imodoka zitwara abagenzi mu buryo
bwa rusange zikoresha.
Ibi Leta
ibishingiraho ivuga ko abantu bakwiye kuziyoboka, yewe n’abafite izabo bakaba
baziparika bagateka izi bisi. Guverinoma y’u Rwanda ni nayo yakoze ibishoboa
ngo igiciro cya mazutu cye gutumbagira, dore ko izi modoka n’izindi zitwara
ibintu ari nkenerwa mu buzima bwa buri musi ku baturage.
Kuva mu
gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu mihanda imwe n’imwe mu
mujyi wa Kigali, Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi
binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy’umuhanda cyabyo, ngo byihutishe
ingendo zabyo.
Ni uburyo
mujyi wa Kigali washyizeho bwo gufasha ibi binyabiziga mu masaha agaragaramo
abagenzi benshi; kuva saa 6h00h-10h00 za mu gitondo na 17h00-21h00, mu gihe
ibindi binyabiziga byo bizajya bisangira igice kimwe gisigaye, ariko mu yandi
masaha zikabikoresha byombi.
Minisiteri
y’ibikorwaremezo, yagaragaje ko ubu gukoresha bisi bikwiye kuba amahitamo ya
buri wese, dore ko n’ingendo zazo ziri kwihuta bijyanye n’izi nzira zihariye
zashyiriweho.
Mu butumwa
yanditse ku rubuga rwa X, yagize iti: “Gukoresha bisi ni kimwe mu bisubizo
byagufasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Guhera
uyu munsi bigire umuco, uhitemo bisi igihe ufite urugendo, cyane ko zifite
inzira zihariye zituma ugera aho ujya ku gihe.”
Umuvugizi
w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yatangaje ko abafite ibinyaiziga
byabo bwite ariko badashaka guteza izi modoka rusange, bashobora kunyura mu
yindi mihanda igera aho bagiye, batanyuze mu isanzwe mu rwego rwo kwirinda
ambutiyaje.
Ati: “Hirya
no hino hari indi mihanda yagiye yubakwa ushobora gukoresha nk’umuntu ukoresha
imodoka ku giti cye.
Abatwara
imodoka bwite bagiriwe inama yo kuziparika ahabugenewe bagatega bisi
Emma
Claudinne Ntirenganya akomeza avuga ko bumwe mu buryo bwatuma nta ambutiyaje
igaragara kubera gutambuka kwa za bisi, abatwara ibinyabiziga bwite bashobora
kugera aho bazisiga hizewe harimo na parikingi zabugenewe, bagafata bisi
zibkomezanya aho bajya kandi bikihuta.
Niba ugeze
nko muri gare ya Kabuga, ushobora kuvuga uti imodoka yanjye ndayisiga muri gare
hanyuma mfate bisi.
Akomeza
agira ati: “ Imodoka ushobora kuyisiga i Remera, hafi ya Stade kwa Rwahama hari
ahantu hari parikingi nini, ukaba wafata bisi ukajya mu Mujyi.
Yongeyeho ko
umuntu ashobora no guhagarika kuyigendamo akajya ayikoresha nko muri ‘Week-end’
n’izindi gahunda zijya aho bisi zitagera, agahitamo kujya akoresha bisi
ahashoboka.
Mu murongo
wa Guverinoma y’u Rwanda yo kwisunga ibinyabiziga bitangiza ikirere kandi
bikoresha amashanyarazi bigafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro
by’ibikomoka kuri peteroli, byitezwe ko Bisi nshya 50 zitwara abantu ku buryo
bwa rusange zizinjira mu mujyi wa kigali bitarenze Gicurasi uyu mwaka.
Nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions, Aubin Rukera babitangarije ikinyamakuru The New Times, bisi 20 za mbere muri zo zashyizwe mu muhanda kuri uyu wa 24 Mata 2026 ubwo gahunda yo guharira bisi igisate cyazo yatangiraga.