Nyuma
yuko mu mpera z’icyumweru gishize zaranzwe
n’imirwano ikomeye mu bice bitandukanye bya Mali, guverinoma y’u Bufaransa
yasabye abaturage bayo bahatuye kuhava by’agateganyo mu maguru mashya,
bakoresheje indege zisanzwe z’ubucuruzi.
Ibi
byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa mu nama y’inama
ku ngendo yateranye kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko umutekano muri Mali
ukomeje guhungabana.
Uretse
gusaba abari muri Mali kuhava, u Bufaransa rwaboneyeho kubuza abaturage barwo
kujya muri Mali, kabone n’iyo haba ari ku mpamvu izo ari zo zose.
Ibi
byerekana uburemere bw’ingaruka z’umutekano muke uri muri iki gihugu.
Ubusanzwe igihugu cya Mali yicumbikiye Abafaransa
bagera ku 4,200 biyandikishije ku rutonde rw’ambasade, mu gihe abandi barenga
3,000 batanditse, harimo benshi bafite ubwenegihugu bubiri.
Ibi bituma
iki cyemezo kigira ingaruka ku mubare munini w’abantu, cyane cyane abatuye muri
iki gihugu igihe kirekire.
Nubwo u Bufaransa
bwigeze kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Mali mu kurwanya iterabwoba, binyuze
mu bikorwa bya gisirikare nka Serval na Barkhane kuva mu 2012, umubano hagati
y’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi mu myaka ishize.
Kuva
abasirikare bafata ubutegetsi mu 2020, ubuyobozi bwa Mali bwatangiye kwigira
kure u Bufaransa, bushaka ubufatanye n’ibindi bihugu birimo u Burusiya.
Kuva icyo gihe abarwanyi b’u Burusiya bakorera mu
mutwe uzwi nka Africa Corps (wahoze witwa Wagner) bakorera mu bice byinshi bya
Sahel, barimo no muri Mali.
Amakuru
agaragaza ko mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe muri abo barwanyi bari mu
mujyi wa Kidal batsinzwe n’ingabo z’imitwe ya JNIM na Front de libération de
l’Azawad (FLA), bituma bava muri ako gace.
Ibi byose
bibaye mu gihe hari impungenge zikomeje kwiyongera ku bushobozi bw’inzego
z’umutekano za Mali mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Abasesenguzi
bavuga ko imirwano iherutse kuba ishobora guhindura imiterere y’umutekano mu
majyaruguru y’igihugu, ndetse ikanagira ingaruka ku karere ka Sahel muri
rusange.
Icyemezo
cy’u Bufaransa cyo gusaba abaturage barwo kuva muri Mali kigaragaza ubukana
bw’ikibazo cy’umutekano muri iki gihugu.
Mu gihe
imirwano igikomeje, haracyari ibibazo byinshi ku hazaza h’umutekano wa Mali
n’uburyo ubuyobozi buzabasha guhangana n’ibi bibazo bikomeye.
Like This Post? Related Posts