• Amakuru / MU-RWANDA


Umuryango wa Habumugisha Jean Bosco na Mukakananira Venatia, wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Gashanda, ubanye mu makimbirane akomeye n'abana babo ashingiye ku kuba abana bavuga ko Se yabimye umunani.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Mutsindo, mu Murenge wa Gashanda, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba. 

Aya makimbirane yagejeje aho umuhungu wa Habumugisha amukubita amuziza ko yamwimye umunani. Mu gihe bari bafatanye mu mashati umukobwa we yaratabaye hanyuma musaza we amuruma ugutwi agukuraho.

Uyu mukobwa yagize ati:"Byatangiye musaza wanjye amukubita (Se) amuziza ko atamuhaye umunani (isambu) noneho ngewe mbinjira ngiye kubakiza, ubwo nibwo yaretse  papa aramfata anduma ugutwi."

Yakomeje avuga ko uretse kumuruma ugutwi yamukubitaga amubwira ko aramwica mu gihe kandi yanavunnye se ubwo barwanaga.

Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya muri uyu muryango bishobora kugeza aho hapfa umuntu muri uyu muryango.

Umwe yagize ati:"Dufite impungenge ko yazica umuntu kuko niba yafashe mushiki we akamuca ugutwi hirya yejo hari undi muntu yagirira nabi ibibazo bikavuka kuko hari ipfu ziba byatangiye gutya."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, avuga ko itegeko ryo gutanga umunani ryavuyeho ariko ko umubyeyi afite inshingano zo kurera abana akabakuza.

Yakomeje avuga ko umubyeyi atanga umunani bitewe ni uko abishaka bityo ko abana batagakwiye kubyitwaza mu gihe batahawe umunani ngo bahohotere ababyeyi babo.

INKURU IRAMBUYE MU BURYO BW'AMAJWI N'AMASHUSHO


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments