Madamu
Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda bose gukomeza guharanira ukuri no
kukurinda, ashimangira ko kudahagurukira ukuri bishobora gutuma kugorekwa
n’abagambiriye kuyobya abantu
Ibi
yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), aho
yagaragaje ko n’ubwo ukuri gufite imbaraga zo gutsinda ibinyoma, bisaba ko
abantu bagira uruhare mu kugushyira ahagaragara no kukurinda by’umwihariko
ubutumwa yageneye urubyiruko.
Yagize ati:
Mwe bato, mumenye ko ukuri n’ubwo tuvuga ko guca mu ziko ntigushye, ndetse
igihe cyose gutsinda umwijima, ariko ntikwirwanirira. Bisaba abantu bahaguruka
bakagushyira ahagaragara, bakoresheje ubwenge n’ubushishozi, kuko abarwanya
ukuri bahora bashakisha uko bayobya abantu.
Madamu
Jeanette Kagame yagaragaje ko abahakana cyangwa bagoreka ukuri badahwema
gushaka amayeri mashya, bakoresha imbuga zitandukanye mu gukwirakwiza ibinyoma,
ibintu byongerera ubukana ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.
Yashimangiye
ko Abanyarwanda badakwiye kwicara barebera, ahubwo bagomba gukomeza kunoza
uburyo bwo kuvuga no gusobanura ukuri, cyane cyane mu rwego rwo kurinda amateka
n’agaciro by’igihugu.
Mu butumwa
bwe, yagarutse no Ku babyeyi,abasaba kurera urubyiruko rufite ubushobozi bwo
gutekereza, kubaza no gusesengura amakuru rubona, kugira ngo rubashe
gutandukanya ukuri n’ibinyoma.
Yagize ati:
“Tugomba kurera urubyiruko rusobanutse, rubasha kubaza, gusesengura,
gushishoza, rukagenzura ukuri kw’imvano y’amakuru bumva, kandi ruvuga rushize
amanga, rufite n’ibimenyetso bifatika. Tugomba kurera urubyiruko rufite umutima
wo gukunda igihugu”.
Yongeyeho ko
urubyiruko rukwiye no gukurana indangagaciro zo gukunda igihugu, cyane cyane mu
gihe cyo Kwibuka, aho hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu
Jeannette Kagame yibukije ko Abanyarwanda bazi neza amateka igihugu cyanyuzemo,
kandi ko ejo hazaza heza hubakiye ku kuri kudahindurwa cyangwa ngo kugorekwwe.
Yagaragaje
ko mu bihe byo Kwibuka hakunze kugaragara amagambo y’urwango, ariko ko
Abanyarwanda bamaze kumenya uko yigaragaza, bityo bakaba bagomba kuyarwanya
bakoresheje ukuri.
Yagize ati:
“Iyo ayo majwi yongeye guhaguruka, turayumva tukayamenya kandi ntabwo tuyumva
ducecetse, turayarwanya dukoresheje ukuri kwacu.”
Yasoje ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gusigasira amahoro n’icyizere, no kuraga abazabakomokaho igihugu cyiza.