Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga,
yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Turikiya, Gen. Selçuk
Bayraktaro?lu.
Ibiganiro
byahuje aba basirikare bakuru bombi byabaye ku wa 5 Gicurasi 2026, i Istanbul.
Gen Mubarakh Muganga ari muri Turikiya aho yitabiriye Inama n’Imurikagurika ku
bijyanye n’intwaro n’umutekano (SAHA 2026).
SAHA ni
gahunda y’imurikagurisha yatangijwe na Leta ya Turikiya igamije kumurikira
amahanga zimwe mu ntwaro zikorerwa muri iki gihugu, ikoranabuhanga mu bijyanye
n’umutekano ndetse n’isanzure.
Iy’uyu mwaka
yatangiye tariki 5 Gicurasi 2026. Turikiya yiteze kuyikuramo amasezerano afite
agaciro ka miliyari 8$.
Ntihigeze
hatangazwa ibyo aba basirikare bombi baganiriyeho, gusa Gen Mubarakh Muganga
yitabiriye iyi nama n’imurikabikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bisanzwe
bikorana na Turikiya mu bijyanye n’umutekano.
Perezida
Paul Kagame aheruka kugirira uruzinduko muri iki gihugu mu 2025. Kimwe mu
bikorwa yasuye ni uruganda rwa Özdemir Bayraktar Technology Center rukora
ibikoresho bya gisirikare birimo na drones zifashishwa mu ntambara.
Muri uru
ruzinduko kandi u Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu
nzego enye zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo
bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu
gisirikare.
Icyo gihe
Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano y’ubufatanye ryerekana,
ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gufatanya.
Yagize ati
"Ni ikimenyetso ko u Rwanda n Turukiya, byose birajwe ishinga no gushaka
amahirwe y’ubufatanye. Isinywa ry’aya masezerano ni ikimenyetso cy’iyi ntumbero
dusangiye mu kurushaho gufatanya."
Kuva mu 2013
no mu 2014 ibihugu byombi byafungura Ambasade, umubano w’u Rwanda na Turikiya
wakomeje gutera imbere umunsi ku wundi.
Like This Post? Related Posts