• Amakuru / MU-RWANDA


Karasira Aimable Uzaramba wamenyekanye nka Prof. Nigga wahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, agiye gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe. Biteganyijwe ko Karasira arekurwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06 Gicurasi 2026.

Ku wa 30 Nzeri 2025, Karasira Aimable wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda ni bwo yakatiwe gufungwa imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri, nk'uko byatangajwe n'urukiko icyo gihe.

Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruherereye i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwavuze ko Karasira adahamwa n'ibyaha bitatu mu byo yaregwaga n'ubushinjacyaha, ibyo ni;

  • Icyaha cyo guhakana jenoside,
  • Icyaha cyo guha ishingiro jenoside
  • N'icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Urukiko rwatangaje ko ibirego bibiri by'ubushinjacyaha bitakiriwe. Ibyo ni;

  • Ikirego cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo,
  • N'icyaha cy'iyezandonke

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Karasira gufungwa imyaka 30. Ntibizwi niba buzajuririra uyu mwanzuro w'urukiko.

Nyuma y'uyu mwanzuro, Bruce Bikotwa wunganira Aimable Karasira utari waje mu isomwa ry'urubanza - yabwiye abanyamakuru ko we n'umukiriya we bagiye "kureba niba bazajurira".

Gukatirwa imyaka itanu byari bisobanuye ko uhereye igihe yafungiwe Karasira yashobora kuba asigaje muri gereza igihe kiri munsi y'umwaka umwe, mu gihe impande zombi zitakwinjira mu bujurire ku mwanzuro w'urukiko.

Icyaha cyamuhamye cyo gukurura amacakubiri gishingiye ku kiganiro yatanze kuri YouTube tariki 23 Gicurasi 2021. Yafunzwe hashize iminsi irindwi nyuma y'icyo kiganiro kiri mu byashingiweho aregwa n'ubushinjacyaha.

Urukiko rwavuze ko yahawe igihano gito ku cyaha yahamijwe kuko yasabye imbabazi Abanyarwanda baba barakomerekejwe n'amagambo yavuze mu biganiro bye, ngo hashingirwa no ku mpamvu z'uburwayi afite bw'agahinda nk'uko byagaragajwe n'inzobere z'abaganga.

Urukiko rwategetse ko umutungo we wafatiriwe urekurwe

Mu gihe cyo gusakwa agiye gufungwa mu nzu ye bahasanze amadorari ya Amerika 10,000$, kuri konti ye ngo hariho 17,500 y'amaEuros, naho kuri telephone ye hariho miliyoni 11 y'Amanyarwanda.

Kuva icyo gihe uwo mutungo we warafatiriwe, ubushinjacyaha bwasabaga ko uwo mutungo unyagwa ugashyirwa mu kigega cya leta buvuga ko ukomoka ku cyaha. Ibyo uruhande rwa Karasira rwahakanaga.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko ibintu binyagwa ari ibyakoreshejwe icyaha, rusanga umutungo wa Karasira utarakomotse ku cyaha cyamuhamye uyu munsi kuko ntabyo ubushinjacyaha bwagaragarije ibimenyetso.

Karasira yafunzwe guhera mu 2021, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu mpera za 2023, mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo yatangiye kwiregura byimbitse ku byaha aregwa, ibyaha byose ahakana.

Urubanza rwa Karasira ni rumwe mu zagarutsweho cyane mu butabera mu Rwanda kuva yafungwa.

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuhanzi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, muri Gicurasi 2021.

Gusa, nyuma Ubushinjacyaha bukuru bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nubwo kugeza ubu urubanza ku bujurire rutaraba.


Nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itanu, Karasira Aimable arafungurwa kuri uyu wa Gatatu

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments