• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba, wari uzwi cyane nka “Prof Nigga”, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, habura amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, Karasira yafashe imiti yari asanzwe akoresha mu rwego rwo kuvura ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko akayinywa mu buryo bukabije burenze urugero rwagenwe n’abaganga.

Yagize ati: “Ubusanzwe iyo miti yayinywaga ikamufasha gusinzira amasaha make, ariko kuri iyi nshuro yayinyoye ari myinshi cyane, ibintu byateye ikibazo gikomeye ku buzima bwe.”

Nyuma yo kubona ko arembye, yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Nyarugenge kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse, ariko biza kurangira yitabye Imana mu masaha y’ijoro.

RCS yavuze ko hakiri gutegerezwa raporo ya muganga izagaragaza mu buryo bwa nyabwo icyateye urupfu rwe, nubwo amakuru y’ibanze agaragaza ko rwatewe n’ingaruka z’imiti yanyoye irenze urugero.

Aya makuru aje mu gihe Karasira yari asoje igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.

Ku wa 96 Gicurasi 2026, ni bwo yari yujuje igihe cyose cy’igifungo cye, ndetse ibisabwa byose kugira ngo afungurwe bikaba byari byamaze gutunganywa, hasigaye gusa ibikorwa bya nyuma birimo gusakwa no gusohorwa muri gereza.

Karasira yari yarahamijwe ibyaha birimo gukurura amacakubiri muri rubanda, guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha. Hari kandi ibijyanye n’ikorwa ry’iyezandonke n’inkomoko y’umutungo we byari bikiri mu bikorwa by’ubutabera.

Nubwo yari yarakatiwe imyaka itanu, Ubushinjacyaha bwari bwarajuririye icyo gihano, gusa urubanza rw’ubujurire ntirwari rwari rwakaburanishwa.

RCS yavuze ko mu kureba igihe cyo gufungura imfungwa, hifashishwa icyemezo cy’urukiko kiba cyarashyizwe muri sisitemu y’ikoranabuhanga ikoreshwa n’urwego rw’amagororero.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments