Tariki 08
Gicurasi 1994 ni umunsi wa 32 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze,
ukaba uwa 128 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari
ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya
no hino mu gihugu.
Nyuma
y’ukwezi kose Jenoside yakorewe Abatutsi iri gukorwa, ubwicanyi bwakomeje hirya
no hino mu gihugu. Ku rundi ruhande ingabo z’Inkotanyi ziharanira kugarura
amahoro.
Ku munsi
nk’uyu ni bwo FPR yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ko intego yayo
ari uguhagarika Jenoside no kugarura umutuzo n’umutekano mu gihugu.
Icyo gihe
kandi nyuma yo gusura ibihugu bikikije u Rwanda, John Shattuck, wari Umunyamabanga
wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe uburenganzira bwa
muntu, yasabye ko Loni yakora iperereza ryimbitse kugira ngo habashe
kumenyekana abagize uruhare mu bwicanyi bwo mu Rwanda.
Muri
Perefegitura ya Gikongoro, icyo gihe hishwe abanyeshuri 82 mu ishuri ryisumbuye
Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho no kuri Superefegitura ya Munini.
Ku munsi
nk’uyu, tariki ya 8 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo
mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
Ubwo bugome
bwarenze uruvugiro aho n’abana b’impfubyi bicwa n’abarezi babo mu kigo cya SOS
ku Gikongoro birengagije amahame shingiro ngenderwaho n’abashinze SOS.
Uwo munsi
hishwe abana b’imfubyi b’Abatutsi mu kigo cya SOS ku Gikongoro. Venuste
Nyombayire wari warihaye umwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo niwe wagize uruhare
rukomeye mu iyicwa ry’izo mpfubyi.
Ikigo
cy’impfubyi cya SOS Gikongoro cyakorwagamo cyane n’abahutu kuko n’Abatutsi
barimo bari bafite imyanya yo hasi. Kuri iyo tariki mu ijoro, abicanyi bamaze kwica
abana bishe n’abakozi b’abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze
ninjoro bunakeye bakurikizaho abandi.