Nibura abantu 36 bishwe mu minsi ibiri y’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byemejwe n’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano.
Iyi mitwe
ifitanye isano n’umutwe wa Islamic State, ikomeje guteza ubwoba mu ntara za
Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Amakuru ava
muri aka gace avuga ko abantu 21 bishwe kuva ku wa Kabiri mu bitero byagabwe mu
midugudu iri hafi ya Beni-Mbau, mu gihe abandi 15 bishwe ku wa Kane mu gace ka
Biakato, mu ntara ya Ituri.
Abatangabuhamya
bavuga ko abarwanyi bateye abaturage mu ngo zabo nijoro, bakabica bakoresheje
amasasu n’imihoro.
Mu bishwe
harimo abagore ndetse n’umwana umwe, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.
Allied
Democratic Forces (ADF) watangiye nk’umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri uganda,
ariko nyuma uza kwiyunga kuri Islamic State.
Uyu mutwe
umaze imyaka ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, hafi y’imipaka ya
Uganda n’u Rwanda.
Ibi bitero
bibaye nyuma y’uko Amnesty International isohoye raporo ishinja ADF ibyaha
by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Iyo raporo
ivuga ko uyu mutwe ushinjwa:gushimuta abaturage ,Gukoresha abana mu ntambara ,Ibikorwa
by’ubucakara ndetse n’ihohoterwa
rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa
Kuva mu
2021, ingabo za uganda zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo mu bikorwa byo kurwanya ADF.
Nubwo
ibikorwa bya gisirikare byakajijwe, ibitero ku baturage biracyakomeje.
Abaturage bo
muri aka gace bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba, kubera ko ibitero bikunze
kugabwa nijoro kandi bigibasira abasivili.
Imiryango
iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba uburinzi bwihuse ku baturage
ndetse no gukurikiranwa kw’abakora ibi byaha.
Like This Post? Related Posts