Umushumba wa
Kiliziya Gatolika, Papa Léon XIV, ku wa Gatanu yizihije umwaka umwe amaze
atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, mu gihe pontificat ye iri kurangwa
n’impaka n’ubushyamirane bwa politiki na Donald Trump.
Uyu mwaka wa
mbere waranzwe cyane n’ubutumwa bw’amahoro, gusaba isi kugabanya amakimbirane
no guteza imbere ibiganiro hagati y’ibihugu.
Kimwe mu
byakuruye ubushyamirane hagati ya Papa Léon XIV na Donald Trump ni ubutumwa bwa
Papa bwo gusaba amahanga kugabanya intambara n’umwuka mubi wa politiki.
Mu gihe isi
ihanganye n’intambara n’amakimbirane mu bice bitandukanye, Papa yakunze gusaba
ibiganiro n’ubwiyunge, ibintu bitahuje n’imvugo zikomeye za Trump ku bibazo
mpuzamahanga.
Abasesenguzi
bavuga ko mbere Papa Léon XIV yari azwi nk’umuyobozi utuje cyane, udakunda
kwinjira mu mpaka za politiki.
Ariko uko
ubushyamirane na Trump bwagiye bwiyongera, Papa yatangiye kuvuga yeruye ku
bibazo mpuzamahanga no kunenga bamwe mu bayobozi.
Marco Politi,
impuguke mu bya Vatican ndetse n’umwanditsi w’ibitabo kuri ba PapaYohani Pawulo wa II na Papa Francis, yavuze ko Trump atatekerezaga ko Papa
ashobora kuba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:“Trump
yabonaga isi iyobowe n’ibihugu bikomeye gusa nk’u Burusiya, u Bushinwa cyangwa
Israel. Ntiyatekerezaga ko Papa ashobora kuba umukinnyi ukomeye muri politiki
mpuzamahanga.”
Nubwo hari
ubushyamirane, Washington na Vatican bikomeje kugerageza kunoza umubano.
Ku wa Kane, Marco
Rubio yagiranye ibiganiro na Papa Léon XIV mu rwego rwo gushimangira ubufatanye
no kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Mu kwezi kwa
Mata, Papa Léon XIV yakoze urugendo rw’iminsi 10 muri Afurika hagati ya tariki
ya 13 na 23 Mata aho yasuye: Algeria, Cameroun ,Angola Guinée équatoriale
Muri uru
rugendo, yibanze ku butumwa bw’amahoro, ubwiyunge no gufasha abaturage bafite
ibibazo.
Nubwo
pontificat ya Papa Léon XIV yatangiye ituje, umwaka wa mbere waranzwe n’ibibazo
bikomeye by’intambara, politiki n’ubushyamirane mpuzamahanga.
Abasesenguzi
bavuga ko uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika arimo kugenda aba umwe mu bayobozi
bafite ijambo rikomeye ku bibazo by’isi.
Like This Post? Related Posts