Habiyaremye
Bernard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu Umurenge wa
Twumba mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu Mugezi wa Mbirurume yapfuye nyuma
y’iminsi 10 abuze.
Umurambo we
wabonetse mu Mudugudu wa Mayombo, Akagari ka Gisayura Umurenge wa Mutuntu ku wa
7 Gicurasi 2026.
Ni nyuma
y’aho nyakwigendera atongeye kugaragara kuva tariki 26 Mata 2026 ubwo yari
yasuye aho avuka mu Murenge wa Mutuntu.
Saa Kumi
n’Imwe n’Igice ku wa 7 Gicurasi, abaturage babonye umurambo w’umuntu batazi, mu
mazi ya Mbirurume aho Akarere ka Karongi kagabanira n’aka Nyamagabe.
Ayo makuru
bahise bayamenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zijyanayo n’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Izo nzego
zasanze ari umurambo w’umugabo wambaye ubusa hejuru, urukweto mu kirenge kimwe,
yambaye ipantaro y’ubururu.
Ababonye
umurambo bavuga ko wari watangiye kwangirika bigaragaza ko yari amaze iminsi
apfuye.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yatagarije BTN Rwanda
ko mu gukurikirana basanze ari umurambo wa Habiyambere Bernard w’imyaka 38 wari
umaze iminsi abuze.
Ati
"Dukeka yaba yaravuye muri centre ya Mukungu iri mu Murenge wa Mutuntu
asubiye aho akorera akazi mu Murenge wa Twumba mu kwambuka umugezi witwa Gatare
ukamutwara ukamugeza mu mugezi wa Mbirurume ari nawo yabonetsemo".
Mu Karere ka
Karongi hashize iminsi hagwa imvura nyinshi imigezi ikuzura ku rwego yatwara
umuntu.
Umurambo wa
nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma, nabyo
biwohereza ku Bitaro bya Polisi Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku
cyateye urupfu.
Nyakwigendera
Habiyaremye Bernard yari akiri ingaragu.
Like This Post? Related Posts