Ku wa wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ubwo Perezida Paul KAGAME yitabiraga Isabukuru imyaka 10 ihuriro Youth Connect rimaze ribayeho yatunze agatoki abayobozi ba za Federasiyo z’imikino mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yatunze agatoki abayobozi ba za Federasiyo z’imikino mu Rwanda aho yavuze ko akenshi aribo batuma intego z’itsinzi zitagerwaho bitewe n’amanyanga bakora.
Ni bimwe mu byo Umukuru w’Igihugu yavuze ko bikomeje kumunga siporo yo mu Rwanda birimo indagu (amarozi), ruswa, aho yashishikarije urubyiruko kubirwanya no kubigendera kure.
Yasabye urubyiruko rwitabiriye guharanira icyatuma bagira agaciro, mu mico no mu myifatire aho bibukijwe ko nta muntu waremye undi bityo ko badakwiye guhora bateze amaboko ku bandi bantu runaka.
Ku bijyanye na siporo, Perezida Kagame yanenze abayobozi ba za Federasiyo bashyira imbere inyungu zabo bakirengagiza abana baba bagiye bahagarariye Igihugu.
Yagize ati: "Ugasanga abana basohokeye Igihugu n’imodoka (Bus) abayobozi babo bagiye muri #first class mu ndege, batwaye n’imiryangoyabo n’inshuti (...) Ugasanga mu mpapuro bose barajyanye, rimwe abana hari ubwo banasanga amarushanwa yararangiye. Ba bana bakina nta nubwo baba babahaye n’icyo kugura amazi mu nzira, bagezeyo barushye..., bashonje, hari ubwo bagerayo bagasanga imikino yarangiye erega, cyangwa bagezeyo bavuye muri Bus barushye, abana bakagaruka uko bagiye, ibyo kuba dufite Abayobozi bakora batyo, namwe nk’urubyiruko mujye mu byanga mu bitugaragarize, mubishyire hanze."
Ibi bivuzwe nyuma y’iminsi itari myinshi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (Ferwacy), Munyankindi Benoît atawe muri yombi bitewe no gukoresha icyenewabo nitonesha.
Umukuru w’Igihugu yakomeje anenga abakora bene ayo makosa ndetse n’abayobozi bagira iyo myitwarire idahwitse aho yasabye urubyiruko kujya rubibivuga rukabishyira hanze bigakurikiranwa.
Yagize Ati :"Kandi ndagira ngo mbabwire ko nta federasiyo n’imwe itarimo ibyo bibazo, aho kugira ngo bakoreshe amafaranga ibitunga imibiri bayajyana mu ndagu (amarozi), ruswa. Ntabwo dushobora gutera imbere amikoro adahagije tuba dukoresha ngo aho kugira ngo ajye muri siporo, abe ajye ku muntu umwe cyangwa babiri ngo bishoboke. Dukwiye kubirwanya, ndagira ngo nka mwe nk’urubyiruko mujye mugaragaza ko atari ko bikwiye ntimukabiceceke."
Youth Connect yatangijwe mu mwaka wa 2013, muri gahunda yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo ahanini nakiri bato ndetse kuri ubu bamwe babaye abashoramari bakomeye
Like This Post? Related Posts