Amakuru ataremezwa na Iran aravuga ko Umuyobozi wayo w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei yiciwe mu bitero bya Israel na America.
Abamenyekanye baguye muri ibyo bitero barimo
umukwe n’umukazana ba Ayatollah Ali Khamenei, na Minisitiri w’Ingabo wa Iran,
Amir Nasirzadeh ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Mohammed Pakpour.
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe wa
Israel yagejeje ku baturage “abwira abanya-Iran” yavuze ko ibimenyetso bikomeza
kugaragaza ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran “yagiye”.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza,
Reuters bivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru muri Israel, yabitangarije ko
“umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei wabonetse.
Ikinyamakuru Axios, na cyo cyavuze ko Ambasaderi wa Israel
muri America, Yechiel Leiter yabwiye abayobozi bo muri America ko Khamenei
yiciwe mu bitero byagabwe ku rugo rwe i Tehran.
Ibinyamakuru byo muri Israel na byo
byakomeje gutangaza ko Khamenei yishwe.
Amakuru avuga ko urugo rwa Khamenei
rwarashweho bombe 30. Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi
yumvikanye abwira NBC News ko Khamenei na Perezida Masoud Pezeshkian ari
bazima.
Croix Rouge yo muri Iran iravuga ko
abantu nibura 200 baguye mu bitero byagabwe na Israel na America.
Kimwe mu bitero byishe abantu benshi ni icyagabwe ku Ishuri ribanza ry’abakobwa ahitwa Minab, kikaba cyahitanye abagera kuri 85 nk’uko ubuyobozi muri Iran bubyemeza.