Umuryango
w’Abanyarwanda baba muri Niger ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki
gihugu cyo muri Afurika y’i Burengerazuba, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa
cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, kibera muri Radisson Hotel i Niamey aho
cyitabiriwe n’abantu bagera ku 140 barimo Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu
byabo muri Niger, abagize Guverinoma y’iki gihugu, abahagarariye amashami ya
Loni n’imiryango mpuzamahanga muri Niger, sosiyete sivile ndetse n’inshuti z’u
Rwanda.
Guverinoma ya
Niger yari ihagarariwe n’umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ububanyi
n’amahanga n’ubutwererane, Souleymane Issakou.
Souleymane
Issakou yashimiye umuryango w’abanyarwanda muri icyo gihugu watanze ubutumire
mu kwifatanya igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje
ko yifatanyije n’abanyarwanda mu bihe barimo byo kwibuka ku nshuro ya 32
Jenoside yakorewe Abatutsi anashima ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba
nta makemwa.
Souleymane
kandi yashimye uruhare rw’Inkiko Gacaca mu kurangiza imanza za Jenoside
yakorewe Abatutsi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere igihugu cyagezeho.
Yanashimye
kandi ubudaheranwa bw’abanyarwanda, yemeza ko abandi banyafurika bakwiye
kubwigiraho.
Uwahagarariye
umuyobozi w’amashami y’umuryango w’abibumbye akaba n’umuyobozi wa FAO, AI
Hassan Cissé, yatanze ubutumwa bwa Loni muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya
32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwera Denise
yatanze ubuhamya bw’uko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
byagaragaraga, mbere yayo ku buryo iyo amahanga aza kugira icyo akora, itari
kuba.