Umuhanzi Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye ka Nick Dimpoz mu muziki no muri Sinema yashyize hanze indirimbo isabukuru yahuriyemo na Iyzo Pro
Iyi ndirimbo isabukuru ya Nick Dimpoz yayishyize kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026 umunsi nawe yizihirizaho umunsi w'amavuko ye.
Mu kiganiro yagiranye na BTN Rwanda Nick Dimpoz yadutangarije ko yashyize hanze iyi ndirimbo Isabukuru ku munsi nawe ayizihizaho kugira yizihizanye na bandi bagirira rimwe nawe umunsi w'amavuko
Yagize ati " mu buzima bwa buri munsi ku bantu bose isabukuru ni igikorwa gihoraho nifuje kuyishyira hanze kuri uyu munsi nanjye nizihizaho iyanjye nanjye ikambera urwibutso.
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo kandi yayikoreye abakunzi ba muzika kugira nabo bajye bayifashisha mu birori bitandukanye by'amasabukuru atandukanye .
Dimpoz tumubajije impamvu yari amaze igihe kirekire indirimbo yadutangarije aho isi igeze umuntu aba agomba kwitonda agakorera abakunzi igihangano cyiza gifite umwimerere akaba rero yarahugiye mu mishinga y'indirimbo ze nyinshi azashyira hanze mu minsi iri mbere.
Nick Dimpoz yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Urwakera,Ndagukumbuye
,Washa Moto,Uzaba Umbwira,Ngwino Mama,Urihariye,Vitamin,Umwiza,Bwiza Bwirabura,MariaNgera no zindi yagiye akorana na bandi bahanzi batandukanye
Like This Post?
Related Posts