• Imyidagaduro / IBITARAMO

Ubuyobozi bwa Intore  Entertainment iri  gutegura  igitaramo cyo kwizihiza  Imyaka  20 Umuhanzi King James Amaze mu muziki ariko amatike yo kuzacyitabira  mu masaha make akaba  yarashize kw’isoko  bwiseguye ku bakunzi  b’uyu umuhanzi

Mu  Itangazo Ubuyobozi  bwa Intore Entertainment iri gutegura iki gitaramo yashyize  hanze   ryahishuye  ko hari ikiri gukorwa ibishoboka byose ngo harebwe icyakorwa ndetse bizeza ko mu minsi mike, hari amakuru meza azatangazwa.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yadutangarije ko ikipe yabo iticaye ubusa, twamenye ikibazo cyabaye kandi rwose bumve ko turi gukora iyo bwabaga ngo tubone igisubizo cya nyura abakunzi ba King James.”

Bamwe mu bakunzi ba King James batabashije kugura amatike, basabye ko igitaramo yakimurira muri Stade Amahoro kugira ngo kibashe kwitabirwa n’abantu benshi.

Ku rundi ruhande hari abasabye ko yashyiraho umunsi wa kabiri w’igitaramo muri BK Arena bityo abatarabashije kugura icy’umunsi wa mbere bagahabwa amahirwe yo kugura icy’uwa kabiri nk’uko bikunze kugenda ku bahanzi bafite amazina akomeye ku Isi.

Hari n’abavuga ko niba ibi byose byanze, hashakwa uburyo iki gitaramo cyazerekanwa n’abahanga ku buryo uwazagikurikira yaba ameze nk’uri muri BK Arena hanyuma hagashyirwaho ikiguzi cyo kukireba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Andi makuru ari  kuvugwa hanze nuko hari  ibiganiro bikomeje imbere mu itsinda ry’abari gufasha King James ndetse n’abafatanyabikorwa be ngo barebe icyashoboka mu byifuzo by’abakunzi b’uyu muhanzi.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments