Perezida wa Tanzania,
Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali aho
aje kwitabira inama ya Nuclear
Energy Innovation Summit for Africa 2026 (NEISA), inama mpuzamahanga yiga ku
guhanga udushya mu gukoresha ingufu za nikeleyeri muri Afurika iri kubera mu
Rwanda kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026.
Iyi nama
ihuje abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, impuguke mu by’ingufu,
abashakashatsi ndetse n’abahagarariye ibigo mpuzamahanga batandukanye bafite
aho bahuriye n’iterambere ry’ingufu za nucléaire n’ikoranabuhanga rijyanye na
zo.
Kwakira Perezida
Samia Suluhu Hassan i Kigali bishimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u
Rwanda na Tanzania ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye
zirimo ubucuruzi, ibikorwa remezo, ubwikorezi n’ingufu.
Biteganyijwe
ko iyi nama izibanda ku buryo Afurika yakwifashisha ingufu za nikeleyeri mu
gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, guteza imbere inganda no
gushyigikira iterambere rirambye. Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku
mahirwe ari muri iri koranabuhanga ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo
rikoreshwe mu buryo butekanye kandi bufitiye abaturage akamaro.
Impuguke
zitandukanye zigaragaza ko Afurika ikomeje gukenera ingufu nyinshi kugira ngo
ishobore kugera ku ntego zayo z’iterambere ry’ubukungu no kongera ibikorwa
by’inganda. Ni muri urwo rwego ibihugu byinshi biri kureba uburyo
byakwifashisha ingufu za nucléaire nk’umwe mu musanzu wafasha kongera
amashanyarazi no kugabanya ikibazo cy’ibura ry’ingufu.
Muri iyi
nama, hanitezwe ibiganiro ku bufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibigo
mpuzamahanga mu guteza imbere ubushakashatsi, guhugura abakozi b’inzobere
ndetse no kubaka ubushobozi mu rwego rw’ingufu za nucléaire.
Perezida
Samia Suluhu Hassan ni umwe mu bayobozi bakomeje gushyira imbaraga mu guteza
imbere ibikorwa remezo n’ingufu muri Tanzania, cyane cyane hagamijwe gukomeza
kuzamura ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho y’abaturage.
U Rwanda
narwo rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu rwego rw’ingufu no gushora imari mu
ikoranabuhanga rigezweho. Kwakira inama nka Nuclear Energy Innovation Summit
for Africa 2026 bigaragaza ubushake bw’igihugu bwo kuba igicumbi cy’ibiganiro
n’inama mpuzamahanga zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye byugarije
umugabane wa Afurika.