• Ikoranabuhanga / MURANDASI

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije irushanwa rya MTN Caller Tunez Awards 2026 ndetse n’Ubukangurambaga bwa   Nicyo Gihe

Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri  uyu kane aho  Umuyobozi  Mukuru wa  MTN  Rwanda Monzer Ali ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe  ikorabuhanga  muri icyo  kigo Sen Somdev  batangije ku mugaragaro ibyo bikorwa byombi   

Umuyobozi ushinzwe  ikorabuhanga  muri MTN Rwanda  Sen Somdev  ubwo yatangizaga  irushanwa ry’ibihembo  bya MTN Caller Tunez Awards 2026 yavuze  ko iki aricyo gihe kugira  ngo  Abahanzi batangire  kubyaza  umusaruro ibihangano byabo  binyuze  mu matora  ya Caller Tunez z’Ibihangano byabo .

Yakomeje avuga  ko  muri iri rushanwa  Abahanzi bashyizwe mu byiciro bitatu aribyo  Umuziki,Urwenya, n’ubusizi .

Ibyo byiciro byose  hagiye hagenwa uko bazahembwa  Indirimbo  izahiga  izindi  muri caller Tunez  Izahembwa Miliyoni 12, naho mu cyiciro cya Abanyarwenya n’abasizi izahiga izindi  muri  ibyo byiciro  azajya ahembwa Miliyoni 2 z’amanyarwanda .

Mu ijambo rye  Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda atangiza  ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe  Bwana Monzer Ali  yavuze ko Nicyo gihe”, bugamije gushishikariza abakiliya bayo gukoresha serivisi zitandukanye z’iyi sosiyete mu buryo burushijeho gushimisha, bugezweho kandi bworohereza itumanaho rya buri munsi.

Ubu bukangurambaga buzwi nka #NicyoGihe bugamije kandi kongera ubusabane hagati ya MTN Rwanda n’abakiliya bayo, binyuze mu myidagaduro, ikoranabuhanga n’udushya mu itumanaho.

Ubukangurambaga  bwa Nicyo Gihe  igamije  Gukangurira abakiliya kwishimira no gukoresha telefoni zabo mu buryo burenze guhamagara gusa

Guteza imbere serivisi z’imyidagaduro nka Caller Tunes

Kongera imikoreshereze ya internet mu buryo bwagutse

Gushyira imbere ubunararibonye bw’umukiliya

Ubu bukangurambaga bunagaragaza icyerekezo cya MTN Rwanda cyo gukomeza kuba hafi y’abakiliya bayo binyuze mu serivisi zigezweho.

Uwo Muhango  wari witabiriwe n’abahanzi  nka Mama Mariya Yohana,Massamba Intore,Kitoko,Lil G ,Makanyaga Abdoul na Davis  D na bandi bakoreshejwe mu ndirimbo izamamaza ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe

 




 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments