• Amakuru / POLITIKI


Brig Gen Ronald Rwivanga yarahiriye kuyobora Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force (EASF), asimbuye Paul Kahuria Njema wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo cya Uganda kiri i Mbuya mu Kampala, uyobowe na Jacob Marksons Oboth, usanzwe anayobora Inama y’Abaminisitiri igenzura ibikorwa bya EASF.

Brig Gen Rwivanga yari yaragizwe Umuyobozi Mukuru wa EASF mu mpera za 2025, ariko ibikorwa bye byatangiye ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Gicurasi. Icyicaro gikuru cy’akazi ke kizaba kiri i Nairobi muri Kenya.

Mu ijambo rye, Minisitiri Oboth yashimye Brig Gen Njema ku ruhare yagize mu guteza imbere EASF, by’umwihariko mu gushimangira imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gucunga neza umutungo w’uyu muryango.

Yanashishikarije Brig Gen Rwivanga gukomeza kubakira ku byagezweho, akimakaza ubushobozi bwa EASF haba mu mikorere no mu kwigira mu rwego rw’amikoro.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko azashyira imbere imikorere ishingiye ku bunyamwuga, ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango mu guhangana n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibiza ndetse n’ibyorezo.

Yagaragaje kandi ko EASF izakomeza gufasha ibihugu byo mu karere mu bihe bikomeye, cyane cyane igihe habaye imyuzure, ibiza n’indwara z’ibyorezo.

Mbere yo kugirwa Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2020. Yanabaye Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments