Minisitiri
w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, uyu munsi yasuye Inzego
z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri i Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe na
Brigadier General Tomás Francisco João Mponha, Umuyobozi wungirije w’Ingabo za
Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru.
Minisitiri
w'Ingabo n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’Umuyobozi
w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Del Gado, Brigadier General CM
Mujuni, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.
Muri urwo
ruzinduko, Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda yagaragarije Minisitiri
w'Ingabo ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano
mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze.
Minisitiri Chume yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Yanashimangiye ubushake bwa Guverinoma ya Mozambique bwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye bumaze igihe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.