Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo no kubuza abanyamahanga bamwe kwinjira mu gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe
hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, u Rwanda rwemeje ko
kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bwarwo, ariko
rushimangira ko rwafashe ingamba zikarishye zo gukomeza kurinda abaturage no
gukumira icyo cyorezo mbere y’uko cyambuka imipaka.
Nk’uko ayo mabwiriza mashya
abivuga, umunyamahanga wese wageze muri RDC cyangwa wahanyuze mu minsi 30
ishize mbere yo kugera mu Rwanda, ntazemererwa kwinjira mu gihugu.
Icyakora, Abanyarwanda
ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda bo
bazakomeza kwakirwa, ariko abazaba baturutse muri RDC cyangwa bahanyuze bazajya
bashyirwa mu kato no gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima hakurikijwe amabwiriza
yashyizweho.
Minisiteri y’Ubuzima yavuze
ko izi ngamba zigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu gutahura hakiri kare
indwara z’ibyorezo no gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.
Iri tangazo kandi
ryahumurije abaturage n’abasura u Rwanda ko ibikorwa byose bikomeje nk’ibisanzwe mu gihugu hose, birimo
ubucuruzi, ubukerarugendo, inama mpuzamahanga ndetse n’ingendo zo mu gihugu
imbere, rikomeza gushimangira ko u Rwanda rufite umutekano kandi rwiteguye
guhangana n’ingaruka zose zaterwa n’icyorezo cya Ebola.
Abaturage basabwe gukomeza
gukaza isuku no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, birinda gukwirakwiza
amakuru atizewe ashobora guteza impagarara.
Abafite amakuru cyangwa
ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola basabwe guhita bahamagara nimero
zitishyurwa za RBC zirimo 114 cyangwa 912 kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.
Kugeza ubu, abamaze guhitanwa na Ebola muri RDC by’umwihariko
mu Burasirazuba bw’iki gihugu (mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo, Kivu y’Amajyaruguru
na Ituri) bamaze kurenga 180 mu gihe abayiwaye barenga 600.