Nibura
abantu batandatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’ingabo z’u uburusiya mu
mujyi wa Sumy wo mu majyaruguru y’u Ukraine.
Abayobozi bo
muri Ukraine batangaje ko icyo gitero cyabaye mu masaha y’ijoro, aho ibisasu
byarashwe n’ingabo z’u Burusiya byaguye mu bice bituwemo n’abaturage, bikangiza
inzu ndetse n’ibindi bikorwa remezo.
Serivisi
z’ubutabazi zahise zitabara abaturage nyuma y’icyo gitero, aho abakomeretse
bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Abayobozi bavuga ko bamwe mu
bakomeretse bafite ibikomere bikomeye.
Umujyi wa
Soumy ukomeje kuba umwe mu mijyi ikunze kugabwaho ibitero kubera kuba wegereye
umupaka uhuza Ukraine n’u Burusiya. Mu mezi ashize, abaturage b’uyu mujyi
bakomeje guhura n’ibitero bya drones, missiles ndetse n’amasasu aremereye.
Ubuyobozi
bwa Ukraine bwongeye gushinja u Burusiya gukomeza kugaba ibitero ku baturage
n’ibikorwa remezo bya gisivili, mu gihe Moscow yo ikomeje kuvuga ko yibasira
ibikorwa bya gisirikare gusa.
Iyi ntambara
hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiye mu mwaka wa 2022, ikomeje guteza
ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage, aho abantu benshi bamaze
guhitanwa n’abandi miliyoni bagahunga ingo zabo.