• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, mu duce twegereye Rubaya muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abagize sosiyete sivile muri ako gace avuga ko amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje yatangiye kumvikana kuva mu rukerera, cyane cyane mu duce twa Kinigi na Kavuta, duherereye nko mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Rubaya.

Rubaya ni agace gafite akamaro gakomeye mu bukungu bwa RDC kubera ibikomoka mu birombe by’amabuye y’agaciro, cyane cyane coltan ikoreshwa mu ikoranabuhanga rikomeye ririmo telefoni na mudasobwa.

Ramadhani Kakule, umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi, yatangaje ko iyi mirwano atari iya none gusa, ahubwo ko imaze ibyumweru byinshi isubira rimwe igahosha ubundi ikongera kubura.

Yagize ati:“Imirwano yubuye kuva kare cyane mu gitondo. Abaturage benshi bamaze guhunga Kinigi na Kavuta, kandi turakeka ko n’uyu munsi hari abandi benshi bari buhunge.”

Amakuru ava muri ako gace avuga ko abaturage ibihumbi bamaze kuva mu byabo bahungira mu bindi bice bifatwa nk’itekanye, mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikomeje guhagarara kubera umutekano muke.

Abaturage bavuga ko bafite impungenge z’uko imirwano ishobora gukomeza gukaza umurego, cyane cyane kubera ikoreshwa ry’indege z’intambara na drones bikomeje kuvugwa muri iyi ntambara.

Muri iki cyumweru, hari amakuru yavugaga ko FARDC na Wazalendo baba barirukanye abarwanyi ba M23 mu gace ka Kinigi, ariko kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwigeze rubyemeza ku mugaragaro.

Ku mpande zombi, M23 na leta ya Congo bakomeje gushinjanya kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho binyuze mu biganiro by’amahoro byagiye bibera mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ruhakana ibyo birego, rukavuga ko ikibazo nyamukuru ari ubufatanye bwa FARDC n’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi mitwe irwanya Kigali.

Raporo zitandukanye z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) zasohotse mu myaka ishize zagiye zigaragaza ko hari ibimenyetso bishimangira ibyo birego by’impande zombi, nubwo ikibazo gikomeje kuba isoko y’umwuka mubi mu mubano wa Kigali na Kinshasa.

Imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa RDC ikomeje guteza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, aho abaturage benshi bamaze kuva mu byabo, abandi bagapfa cyangwa bagakomereka.

Imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no gusubira ku meza y’ibiganiro kugira ngo harindwe ko ikibazo kirushaho gukomera mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments