Abantu bataramenyekana mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bagerageje kwiba ibikoresho byo ku munara wa sosiyete y’itumanaho imwe mu zikorera mu Rwanda, uherereye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, ariko abaturage batabaza inzego z’umutekano, ababyibaga babitaho barahunga bahasiga n’imodoka.
Abaturage bagaragaje ko kandi aba bakekwaho ubujura bakoze ibi mu
gihe umuzamu usanzwe urinda uwo munara yari yagiye gufata amafunguro iwe mu
rugo. Bavuga ko aba bantu baje ku wa 20 Gicurasi 2026, bari bitwaje imodoka,
batangira gupakira bimwe mu bikoresho by’uyu munara birimo amabateri awufasha
gukora ariko babonye ibyo bikorwa bahita batabaza bituma abo bakekwaho ubujura
bata imodoka n’ibyo bari bamaze gupakira bariruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana
Oswald yavuze ko abaturage n’irondo bakoze igikorwa gikomeye cyo gutanga
amakuru ku gihe kuri icyo gikorwa kigayitse cy´ubujura bwarimo bukorerwa kuri
uyu munara.
Ibintu wabikurikira muri iyi nkuru y’amashusho