• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Mudugudu wa Tanda, Akagari ka Tanda mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi haravugwa urupfu rw'umugabo witwa Alphonse Muganga w'imyaka 61 bikekwa ko yishwe atemwe n'umuhungu we ufite imyaka 31 afatanyije na nyina bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo ahagana saa 13:30 z'ijoro.

Abaturanyi ba Alphonse bavuga ko babajwe n’urupfu rwe ngo kuko ubwo bahuruzwaga n’umugore basanze yamaze kwitaba Imana, icyakora bakavuga umugore we ashobora kuba afite uruhare mu rupfe rwe ngo kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umwe mubaturanyi ba Alphonse yavuze Manishimwe (umwana wa Alphonse) ajya kugenda yavuze ko azize Nyina kuko ari we wateguye ibyo kwica Se.

Abaturage bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rwa Alphonse bagasaba iperereza ryimbitse ryakorwa maze ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

Kurikira byinshi muri iyi video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments