Rusizi mu murenge wa Gihundwe abaturage bavuga ko Campany ya ECOGEL Ltd yubatse umuhanda wa Badive cyunyu Shagasha bawusondetse ibyatumye uyu muhanda wiyasa imitutu ukarigita gusa abaturage bavuga ko bashima Imana kuba nta buzima bw’abantu bwahagendeye bitewe n’uko wiyashije.
Ni umuhanda ufite ibilometero 4 na metero 23,
igice cya mbere cyawo cyamaze gukorwa ubu bakaba bari bageze ku gice cyawo cya
kabiri ari naho hari igishanga gihuza akagali ka Shagasha na Badive.
Abaturage basanzwe banyura muri uyu muhanda
bavuga ko ibikoresho biwubatse bitari bikomeye ariko bakanavuga bawubatse
hejuru y’umugezi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe
ubukungu Habimana Alfred avuga uyu muhanda wari ugeze ku kigero cya 95% akavuga
ko ubwo bimenyekanye bigeye gukosorwa.
Ibindi bikurikire muri iyi nkuru (Video)