• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe na Dushimimana Elias

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, Nibwo Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuvugizi wa Polisi mushya, ACP Boniface Rutikanga akaba asimbuye CP John Bosco Kabera.

Ubutumwa bwa Polisi bugira buti “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.”

CP John Bosco Kabera wabaye Umuvugizi wa Polisi mu mwaka wa 2018 asimbuye CP Theos Badege ni umwe mu babanye neza n’Itangazamakuru by’umwihariko yafashishe igihugu cyane mu bihe byari bikomeye bya Covid-18.

Kabera benshi ntibazamwibagirwa atanga amabwiriza ya Guma mu Rugo, “Kugera mu Rugo ni saa moya (19hoo)!”

Yanagaragaye cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga bya Polisi birimo nko kurwanya inkongi, Gereya Amahoro n’ibindi, akaba ari umugabo ukunda kuvuga aseka.

CP Kabera yaherukaga no gutanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro kuri Kigali Pele Stadium ubwo habaga umukino wahuje APR FC na Police FC.

CP Kabera yahawe izindi inshingano nshya agirwa Komiseri wa Polisi ushinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga birinda umutekano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments