• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yemeje ku bwiganze busesuye umushinga w’itegeko rigena uburyo kamarampaka zitegurwa kandi zigakorwa mu gihugu.

Uyu mushinga watowe n’abasenateri 89 bose bari bitabiriye inteko yabaye ku wa Mbere, nyuma y’uko wari umaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite ku wa 09 Kamena 2026.

Kuri ubu hasigaye ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, awushyiraho umukono kugira ngo ube itegeko ritangira gukurikizwa. Amategeko ateganya ko Perezida afite iminsi 15 yo kuwemeza, kuwusubiza Inteko ngo wongere usuzumwe cyangwa kuwujuririra mu nzego zibifitiye ububasha. Naramuka nta cyemezo afashe muri icyo gihe, ushobora guhita uba itegeko rikurikizwa.

Icyakora, uyu mushinga wakiriwe nabi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko ushobora kuba intambwe iganisha ku guhindura Itegeko Nshinga, bikaba byafasha Perezida Tshisekedi gukomeza kuyobora igihugu na nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira mu 2028.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu kwezi gushize, Perezida Tshisekedi yavuze ko ashobora gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2028 mu gihe abaturage babigaragaza binyuze muri kamarampaka.

Iyi ngingo yakajije umwuka wa politiki muri RDC, aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryateguye imyigaragambyo i Kinshasa nubwo ubuyobozi bwari bwayibujije.

Imyigaragambyo yageze hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko izwi nka Palais du Peuple, aho habayeho gusunikana no kutumvikana hagati y’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano zababuzaga kwegera iyo nyubako.

Umwe mu bayobozi bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, bivugwa ko yakomerekeye muri ibyo bibazo. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragazaga yambaye ishati iriho amaraso.

Guverinoma yari yageneye abigaragambyaga ahandi hantu ho gukorera imyigaragambyo, ivuga ko byari ngombwa kurinda Inteko Ishinga Amategeko no gukomeza ibikorwa by’ibizamini byari biri kubera mu gihugu hose.

Mu gihe impaka ku mushinga w’itegeko rya kamarampaka zikomeje gufata intera, ubuyobozi bwa RDC bwaburiye ko imyigaragambyo yose idafite uburenganzira bwemewe n’amategeko izahanwa, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwamagana icyo babona nk’umugambi wo guhindura amategeko agenga manda z’umukuru w’igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments