• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abayobozi ba Tunisia batangaje ko ku wa Kabiri basubije iwabo hafi y’abimukira 100 bakomoka mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu rwego rwa gahunda bise iyo “gutaha ku bushake” yashyizweho mu mwaka ushize.

Nk'uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Tunisia, iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2025 kandi kugeza ubu imaze gufasha abantu bagera ku 5,000 gusubira mu bihugu byabo.

Umuvugizi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Igihugu muri Tunisia, Houcem Eddine Jebabli, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho ku bw’icyifuzo cya Perezida Kais Saied, hagamijwe gufasha abimukira bifuza gutaha mu buryo bwubahiriza inyokomuntu n’imibereho yabo.

Yagize ati:“Turi ku Kibuga cy’Indege cya Tunis-Carthage muri gahunda yo gutaha ku bushake igenewe abaturage bakomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Yatangiye muri Nyakanga 2025 kandi Perezida wa Repubulika yayihaye agaciro gakomeye. Ni gahunda ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yita ku bibazo by’ubumuntu n’imibereho, ikanazirikana ibijyanye n’umutekano n’amategeko.”

Abayobozi bavuga ko nyuma y’uko hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abimukira kwiyandikisha muri iyi gahunda, umubare w’abifuza gutaha wakomeje kwiyongera.

Houcem Eddine Jebabli yavuze ko mu ntangiriro habagaho indege imwe gusa buri kwezi itwara abatahutse, nyuma zikaba ebyiri ku kwezi, hanyuma imwe buri cyumweru. Kuri ubu, indege zitwara abimukira bataha ku bushake zisigaye zihaguruka hafi buri munsi.

Abayobozi ba Tunisia bavuga ko iyi gahunda itandukanye n’ikorwa na International Organization for Migration (OIM), kuko iyo ya OIM yo yatumye abantu bagera ku 27,000 basubira mu bihugu byabo mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Iki gikorwa kije nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Kais Saied muri Gashyantare 2023, aho yavuze ko umubare munini w’abimukira badafite ibyangombwa baturuka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ushobora guteza ikibazo cy’imiterere y’abaturage muri Tunisia.

Aya magambo yateje impaka nyinshi ndetse anakurikirwa n’ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangura byibasiye bamwe mu bimukira b’Abanyafurika batuye muri Tunisia.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Tunisia buvuga ko gahunda yo gutaha ku bushake igamije gufasha abimukira bifuza gusubira iwabo mu mutekano no mu cyubahiro, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa uko bikwiye.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments