• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko impinduka zikorwa mu nzego z’ubuyobozi zidaterwa n’impamvu zo guhuzagurika, ahubwo zishingiye ku kuba hari abayobozi bananirwa gukosora amakosa no gushyira mu bikorwa inshingano bahawe n’igihe baba bemeranyijweho.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bahawe inshingano zitandukanye muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bahabwa amahirwe yo kwikosora iyo habonetse intege nke mu kazi kabo, ariko iyo bikomeje kugaruka inshuro nyinshi bigaragaza ikibazo gikomeye, hakabaho gufata icyemezo cyo kubasimbuza.

Yagize ati: “Hari abantu bashobora kwibwira ngo ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.”

Yasobanuye ko mu nama z’Inama y’Abaminisitiri, hafatwa imyanzuro igashyirwaho n’igihe cyo kuyishyira mu bikorwa, ariko hakaba igihe gishira abayobozi bamwe ntibibe barakoze ibyo bari biyemeje.

Ati: “Tukavuga ngo tugiye gukora iki, tukabyemeza, ibyangombwa byose bihari. Ariko hashira amezi, ugasanga n’uwagombaga kubikora atazi aho bigeze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu miterere y’imiyoborere, kwihangana bikorwa ku nshuro ya mbere n’iya kabiri kugira ngo hatangwa amahirwe yo gukosora amakosa, ariko iyo ikosa risubiwemo inshuro nyinshi (nko ku nshuro ya gatatu cyangwa iya kane), icyo gihe bifatwa nk’ikibazo cyimbitse gisaba guhindura umuntu.

Yagize ati: “Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu cyangwa iya kane, haba hari ikibazo gikomeye. Ni ho hafatirwa icyemezo.”

Kagame yanagaragaje ko u Rwanda rufite abantu benshi bashoboye bashobora gukora inshingano z’abayobozi basimburwa, bityo ko guhindura abayobozi atari ikibazo, ahubwo ari uburyo bwo kunoza imikorere.

Yasoje asaba abayobozi bashya kuzirikana indahiro barahiye, bagakora inshingano zabo bafite ubunyangamugayo n’ubwitange, kuko ari byo bituma igihugu gitera imbere kandi na bo ubwabo bakungukira mu murimo wabo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments