• Amakuru / POLITIKI

Bimwe mu byemezo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Afurika y’Epfo bemeranyijeho mu nama baraye bagiraniye muri Afurika y’Epfo ni ugusubizaho uburyo bwo gutanga viza ku Banyarwanda bafite pasiporo ‘zisanzwe’ ibi bikazakorwa bitarenze umwaka wa 2027.

Nibikorwa nk’uko biteganyijwe, bizaba imwe mu ntambwe zo gusubiza ku murongo umubano wari umaze igihe runaka utari mwiza hagati ya Kigali na Pretoria.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe nibo baraye babiganiriyeho babiha umurongo.

Mu mwaka wa 2014 nibwo hamejwe gukumira ingendo z’Abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo bitewe n’umwuka mubi wa politiki wari ho.

Nduhungirehe na Lamala bavuze ko ibiganiro byo muri uyu mwaka(2026) ari intangiriro nshya yo kongera kubaka umubano uzashingira k’uguteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi, umutekano n’ibikorwa byo ku rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Abo bayobozi babanje kugirana ibiganiro mu muhezo, nyuma baza kuganira n’itangazamakuru, baribwira ibyo bemeranyije.

Banasinye inyandiko irimo ko Perezida Kagame na Perezida Ramaphosa bemera iby’ubwo bufatanye bigamije gusubiza ku murongo umubano hagati ya Kigali na Pretoria.

Ni inyandiko igaragaza amateka ahuriweho n’ibihugu byombi arimo urugamba rwo kwibohora no kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye by’amakimbirane.

Ni inyandiko irimo amateka ya ‘Apartheid’ yabaye muri Afurika y’Epfo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikagaragaza umubano mushya ushingiye ku guhangana n’ibigeragezo no ku nshingano zo guteza imbere amahoro, ituze n’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Hazashyirwaho kandi na Komisiyo ihuriweho y’Ubufatanye (Joint Commission for Cooperation – JCC) izaba urubuga rw’imikoranire mu bya politiki, ubukungu, imibereho myiza, umuco, uburezi n’ubushakashatsi bwa siyansi.

Mu mwaka wa 2027 nibwo iyo Komisiyo izateranira i Kigali ngo itangize igihembwe cya mbere cy’ubwo bufatanye.

Perezida Cyril Ramaphosa na Perezida Paul Kagame na bo bazahura mu gihe kizatangazwa nyuma binyuze mu nzira zisanzwe za dipolomasi.

Inyandiko ikubiyemo ibyo kongera kunoza umubano wa Kigali na Pretoria irimo uko ugomba kwagurwa haba hagati y’abikorera ku giti cyabo n’inzego za Leta z’ibihugu byombi.

Banaganirye kandi bemeranya ku kamaro ko gusurana kenshi, gutegura imurikabikorwa bihuriweho no kwitabira inama zikomeye zo ku rwego rwa Afurika.

Hanavuzwe ibikorwa nka Africa’s Travel Indaba, Meetings Africa, Africa CEO Forum na International AIDS Society Conference nk’ingero zigaragaza ko imikoranire hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye ikomeje kwaguka.

Banemeye gukomeza guteza imbere ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo, koroshya ubuhahirane n’ikorwa ry’imihanda ihuza ibihugu byo mu Karere, guteza imbere ubutabera n’ubufatanye mu bukungu.

Ingingo yindi baganiriyeho ni iy’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bagaruka ku bibera muri Sudani y’Epfo, Somalia no mu Karere ka Sahel.

Impande zombi zemeranyije  ko amakimbirane agomba gukemurwa binyuze mu biganiro no mu buhuza, kandi zisaba ko Afurika yagira ubushobozi bukomeye bwo kwicungira umutekano, harimo gushyiraho Iingabo za Afurika ziteguye gutabara (African Standby Force).

Ku byerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’itangwa rya viza ku Banyarwanda, abayobozi bemeranyije ko hari indi izindi ntambwe za tekiniki n’ubuhuza bwa dipolomasi bizaganirwaho mu mezi ari imbere mbere y’uko gahunda itangira gukurikizwa mu buryo bwuzuye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments