Mu Karere ka Nyagatare, mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub), hatangijwe umushinga mushya wo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa. Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu mushinga uterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), binyuze mu mushinga mugari wa CDAT, cyane cyane ikigega cyawo cyitwa Innovation Challenge Fund kigamije gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ifite ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga, mu gace k’icyitegererezo k’ubuhinzi kari mu Cyanya cya Gabiro Agribusiness Hub. Kuri ubu, hegitari 14 zihinzeho ibigori ni zo zatangiye kuhirwa hifashishijwe ubu buryo bugezweho.
Ikigo Framoja Ltd cyawubatse kivuga ko iyi sisitemu ifasha kumenya neza amazi akenewe n’igihingwa, hashingiwe ku makuru ava mu butaka. Utwuma dushyirwa mu murima dutanga amakuru y’ubuhehere bw’ubutaka, agasesengurwa na mudasobwa, hakamenyekana amazi nyayo igihingwa gikeneye.
Umuyobozi Mukuru wa Framoja Ltd, Mutangana Bruce, yavuze ko mu buryo busanzwe umuhinzi akoresha uburambe bwe mu kugena ingano y’amazi yo kuhira, nyamara akenshi bitajya bihura n’ibyo igihingwa gikenera. Yasobanuye ko ikoranabuhanga rifasha gukosora iki kibazo.
Yagize ati: “Dushyira utwuma mu murima dutanga amakuru y’ubuhehere bw’ubutaka. Ayo makuru agera muri mudasobwa agasesengurwa, hanyuma hakamenyekana amazi nyayo igihingwa gikeneye.”
Uyu mushinga kandi ufasha mu kugena igihe amazi arekurwa. Umuhinzi ashobora gushyiraho amasaha runaka amazi yo kuhira agatangira mu buryo bwikora, cyangwa akabigenzura hifashishijwe ibyuma biri mu murima. Ibi bituma kuhira bikorwa neza kandi ku gihe.
Uretse kongera umusaruro, ubu buryo bugabanya no gusesagura amazi ndetse bugafasha kugabanya umubare w’abakozi basanzwe bakenerwa mu kuhira. Umukozi umwe ashobora kugenzura kuhira hegitari nyinshi akoresheje mudasobwa cyangwa ibyuma by’ikoranabuhanga.
Framoja Ltd ivuga ko ifite abakozi batanu bahoraho, ndetse ikaba ifite gahunda yo kwagura uyu mushinga ukagera no mu tundi turere tw’igihugu, ndetse no ku bandi bahinzi benshi.
Umuyobozi wa Gabiro Agribusiness Hub, Kiiza David, yavuze ko uyu mushinga wahawe urubuga muri iki cyanya kugira ngo ugeragezwe neza mbere yo kuwagura ukagera no ku bandi bahinzi.
Umujyanama mu by’ikoranabuhanga mu buhinzi muri RAB, Ahimanishyize Janvier, yavuze ko uyu mushinga ukiri mu igerageza, kandi uzasuzumwa vuba kugira ngo harebwe niba wakwagurwa ukagera no mu bindi bice by’igihugu. Yavuze ko umaze no kugeragezwa mu ma greenhouse yo mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uruhererekane Nyongeragaciro muri CDAT, Mugambira Bonfils Olivier, yavuze ko iyi mishinga igamije guhuza ubuhinzi n’igihe hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo umusaruro wiyongere.
Yagize ati: “Ubuhinzi bukorwa n’abarenga 70% mu Rwanda, kandi uko ikoranabuhanga ryiyongera, ni ko n’abarikoresha bagenda biyongera. Ibi bizafasha igihugu kongera umusaruro w’ibiribwa.”
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari hegitari zisaga 72,000 zishobora kuhira, harimo izisaga 26,000 zikoreshwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto.
Guhera mu mpera za 2025, imishinga 10 ya Innovation Challenge Fund ni yo iri gushyirwa mu bikorwa, myinshi ikaba ari iy’urubyiruko rwashishikarijwe guhanga udushya mu buhinzi.
Like This Post? Related Posts