Perezida Paul Kagame asaba abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru kuzirikana ko burya hari n’abandi bashobora gukora inshingano nk’izabo kandi neza.
Mu kwakira indahiro z’abaherutse gushyirwa muri Guverinoma ni ho yabivugiye, ababwira ko kubera iyo mpamva bakwiye gukorera igihugu neza, bakabikora bazirikana uburemere bw’ibyo bashinzwe.
Mu ijambo yavugiye mu Biro bye, Village Urugwiro, ahabereye uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko ahanini abayobozi bakurwa mu nshingano bitewe no kudashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho mu Nama y’Abaminisitiri.
Ati:“Dore aha ngaha ni ho tugirira inama za Guverinoma. Tukajya umugambi, tukavuga ngo ‘tugiye gukora iki’ ndetse umuntu akabigiramo uruhare, buri wese agatanga igitekerezo, tukabyemeza, ibyangombwa byose bihari. Wenda byagombaga gutwara amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu, habaho no kwibutsa ngo ‘Ariko tugeze hehe kuri bya bindi?’, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi n’aho tugeze.”
Aha niho yahereye abwira abaraye barahiye impamvu zituma abagize Guverinoma bahinduka niyo haba hashize igihe gito.
Ati “Naho impinduka nk’izi, ahubwo ndetse birashoboka ko zaba ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.”
Icyakora, hari ubwo habaho kwihanganira uwagombaga kubikora, akibutswa kuzageza igihe ibintu bizaba bigaragara ko bikabije, hagafatwa icyemezo.
Yunzemo ati “… Ubwa mbere urabyihorera, ukabona ko nyine ari intege nke umuntu yagize, ari mu makosa, abantu bakora amakosa, birashoboka. Ubwa kabiri ikosa nk’iryabaye ubushize rikongera rikaba, ukongera uti ‘Ariko se habaye iki ko ubushize twari twabikosoye?’ Ubwo na bwo wenda ukamwihorera.”
Iyo birenze uru rwego, Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko iyo bibaye inshuro eshatu cyangwa enye, icyo gihe hafatwa icyemezo cyo kubasimbuza kuko biba bigaragara ko bafite ikibazo gikomeye, kubihanganira bitagishoboka.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame ashima ko hari abahabwa inshingano bakazikora neza, bigakunda kandi ibyo -nk’uko abivuga- ni ibyo kwishimira.
Nk’uko asanzwe abigenza yasabye abayobozi bashya kujya bibuka indahiro barahiye, bakamenya uburemere bw’inshingano zabo, kuko iyo bakoze neza, umusaruro mwiza na bo ubageraho, gusa akemeza ko bo uba ugomba kubageraho nyuma.
Abayobozi bakuru baraye binjijwe k’umugaragaro mu nshingano ni Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Mbabazi Judith yagize Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga mukuru wungirije mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS, na Commissioner of Police( CP) Theos Badege.