U Rwanda ku
bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, rwakiriye itsinda
rya 23 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 173 bavuye muri Libya.
Aba
banya-Libya bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu rukerera rwo
kuwa Kane, tariki ya 18 Kamena 2026.
Abageze mu
Rwanda barimo 85 bo muri Sudani, 66 bo muri Eritrea, 2 bo muri Somalia, 7 bo
muri Ethiopia na 12 bo muri Sudani y’Epfo.
Abageze mu
Rwanda bahita bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka
Bugesera.
Muri iyi
nkambi, bafashwa kubona ibikoresho by’ibanze, kwitabwaho no gukurikiranwa mu
rwego rw’ubuzima, mu gihe UNHCR Rwanda n’u Rwanda bari gushaka ibindi bihugu
bibakira ku buryo buhoraho.
Kuva muri
Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3,000 b’impunzi n’abasaba
ubuhungiro baturutse muri Libya, muri bo 2,623 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu
mu buryo bwemewe.
Gahunda ya
Emergency Transit Mechanism (ETM) yatangiye ku mugaragaro tariki ya 10 Nzeri
2019, nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryango wa Afurika
Yunze Ubumwe (AU).
Itsinda rya mbere ry’abimuriwe mu Rwanda muri iyi gahunda ryageze i Kigali tariki ya 26 Nzeri 2019, rigizwe n’abantu 66.
Like This Post? Related Posts