Perezida
Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika
y’Iburasirazuba, Amb. Stephen Patrick Mbundi ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu
Muryango.
Mu itangazo
ryashyizwe hanze kuri uyu wa 17 Kamena 2026, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,
Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Amb.
Mbundi “Byibanze ku bushaka u Rwanda rukomeje kugaragaza mu gufatanya
n’Akarere”
Amb. Mbundi
ari mu Rwanda aho yanatangije ibikorwa byo kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda ku
ngingo zizagenderwaho mu gushiraho Itegeko Nshinga rigena ukwihuza kw’ibihugu
bigize Umuryango wa EAC.
Ubwo
hatangizwaga ibi bikorwa Amb. Mbundi, yagaragaje ko iterambere ry’aka Karere
rikwiye kugenwa n’abaturage b’ibihugu bigize uyu Muryango wa EAC.
Yagize ati “
Amasezerano ya Afurika y’Ibirasirazuba yubakiye ku ihame ry’uko abaturage ari
bo shingiro ry’iterambere n’imikorere by’Umuryango, rero ni muri urwo rwego
abaturage b’ibihugu byose bagomba kugishwa inama no kugira uruhare mu gihe
hafatwa ibyemezo bikomeye birebana n’ahazaza h’akarere. Ibitekerezo byabo ni
ingenzi kugira ngo habeho ubufatanye bwa politiki bwumvikanweho, bwizewe kandi
bujyanye n’ibyifuzo by’abaturage ba EAC.”
Umushinga wo
gushyiraho itegeko riganisha ku rugendo rwo kwihuza kw’ibihugu bya EAC
watangiye mu 2018, nyuma y’uko byemejwe mu nama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za
Guverinoma b’ibihugu bigize uyu Muryango yabaye mu 2017.
Amb Mbundi
ni Umunyamabanga Mukuru w EAC kuva ku wa 7 Werurwe 2026 aho yagiyeho
asimbuye Umunya-Kenya Veronica Nduva. Veronica Nduva yagiye muri uyu mwanya
kuva mu 2024. U Rwanda rumaze imyaka 19 muri EAC.
Like This Post? Related Posts