• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imvugo z’urwango, mu gikorwa cyahujwe no gutangiza imbanziriza nyandiko ya gahunda y’igihugu igamije guhangana n’icyo kibazo mu buryo burambye.

Ibi bikorwa byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 18 kamena 2026, ahabereye inama yahuje abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahagarariye urubyiruko n’abandi, baganira ku ruhare rwa buri wese mu kurwanya imvugo z’urwango no kwimakaza amahoro n’ubwumvikane mu muryango nyarwanda.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko imvugo z’urwango ari kimwe mu bibazo bikomeje kugira ingaruka ku mibanire y’abantu, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwaguka rikongera uburyo ayo makuru atangwa n’uko akwirakwizwa. Basanze ari ngombwa gushyiraho ingamba zihuriweho zirimo uburezi, ubukangurambaga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Muri urwo rwego, hatangijwe imbanziriza nyandiko ya gahunda y’igihugu izwi nka National Action Plan yo kurwanya imvugo z’urwango, igamije kongerera imbaraga ingamba zisanzwe, guteza imbere uburezi bubaka amahoro, ndetse no gukangurira urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya amagambo ahembera urwango.

Iyi gahunda inashyira imbaraga ku guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko nk’abambasaderi b’amahoro, by’umwihariko mu gukoresha neza ikoranabuhanga no kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha akunze kubangamira imibereho y’abaturage.


Uwitonze Mahoro Eric/PS MNUBUMWE

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric, ni we watangaje imbanziriza nyandiko y’iyi gahunda, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu guhuza imbaraga z’igihugu mu kurwanya imvugo z’urwango no kubaka umuryango ushingiye ku mahoro n’ubwumvikane.

Abayobozi bitabiriye iyi gahunda bavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizafasha mu gushimangira umuco w’amahoro, kongera ubumenyi ku bijyanye n’ingaruka z’imvugo z’urwango, ndetse no gushyiraho uburyo burambye bwo gukumira ikwirakwizwa ryazo, cyane cyane mu mbuga nkoranyambaga.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments