• Amakuru / POLITIKI

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wasazwe n’ibyishimo by’umukino w’Igikombe cy’Isi, akibasira Abanyarwanda abita abarozi, ndetse akanemeza ko Ingabo z’Igihugu cye (FARDC) zizisubiza Imijyi ya Bukavu na Goma vuba cyane. 

Ku mugoroba wo ku wa 17 Kamena 2026, Perezida Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru bitabiriye umukino w’Igikombe cy’Isi, ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1 kuri NRG Stadium iherereye mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’umukino yagiranye ikiganiro n’Abanyekongo baba muri Amerika, ababwira ishusho ijyanye na Politiki yo muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara mu Burasirazuba bwacyo. Perezida Tshisekedi yavuze ko muri iki gihe Igihugu cyabo kiri mu ntambara, Leta ya RDC yatahuye abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’Uburasirazuba bw’Igihugu, asobanura ko yibwiraga ko baba mu Rwanda gusa, ariko ngo yasanze baracengeye n’i Kinshasa.

Ati “Ntimuzemere kugambanira Igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.” Perezida Tshisekedi wari wishimye cyane, yabwiye Abanyekongo ko mu gihe cya vuba bazisubiza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu imaze igihe kirenga umwaka igenzura n’Ihuriro AF/M23.

Ati: “Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere, Congo yose izabohorwa. Abavandimwe na bashiki bacu i Goma na Bukavu barishimye, tuzaba turi kumwe. Abanzi baracengeye, kandi uyu munsi twarize, tuhakura isomo. Ubu tugomba kubaka ikintu gikomeye.”

Mu butumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yasubije Perezida Tshisekedi wahinduye ibihe by’umunezero ku Banyekongo n’Abanyafurika bose iby’ubugoryi bwa Politiki. 

Yagize ati: Ikipe y’Igihugu ya RDC, Les Léopards, yahaye Afurika ibyishimo bikomeye mu mukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Nyamara Perezida Félix Tshisekedi yahisemo kwangiza uwo munezero, atuka Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse ari ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko agikomeje gahunda yo kugaba ibitero bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yakomeje agira ati: “Tshisekedi ntiyakoresheje gusa intsinzi y’iyi kipe mu nyungu za politiki ziciriritse, ahubwo amagambo ye arimo ubushotoranyi agaragaza no gusuzugura ibikubiye mu masezerano ya Washington ndetse n’umwuka w’ubwumvikane n’amahoro agamije gushyigikira.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro ku wa 4 Ukuboza 2025, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze n’amahirwe y’ubukungu. 

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kugeza n’uyu munsi Leta ya RDC itaratera intambwe n’imwe mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano birimo kurandura umutwe wa FDLR nk’izingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu Karere, ari na cyo kizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo iruhuza n’icyo gihugu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments