Umugabo w'imyaka 30 y'amavuko witwa Cyuzuzo Guillaume afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho gukorera iyicarubozo umwana we yibyariye w’imyaka 7 y'amavuko.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 17 Kamena 2026, akekwaho gukubita umwana we birenze urugero, bikamuviramo ihungabana rikomeye n’ibikomere ku mubiri, amuziza ko ataha atinze avuye ku ishuri.
Umuturanyi we witwa Hakizimana Ismael utuye mu Mudugudu wa Muhato, mu Murenge wa Gisenyi, avuga ko uyu mugabo yatandukanye n’umugore we Akimana Fridaus, maze amusigira uwo mwana afite amezi 3, asubira mu Karere ka Rwamagana aho atuye kugeza n’ubu. Akimana ntiyigeze ashaka undi mugabo cyangwa ngo abyare undi mwana.
Cyuzuzo usanzwe akora akazi ko gukora amafirigo mu mujyi wa Rubavu, yasigaranye uwo mwana wenyine, aza no gushaka umukozi wo mu rugo umufasha kumurera. Uby uwo mwana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu ishuri ryigenga ryo mu mujyi wa Rubavu.
Hakizimana avuga ko ihohotera ryatangiye kugaragara ubwo se yatangiye kumukubita amuziza gutaha atinze, akamukubita akoresheje imigozi ya telefoni, insinga z’amashanyarazi n’inkoni, kugeza ubwo umwana yagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi n’ihungabana.
Yagize ati: “Yatangiye kujya ahohotera umwana avuga ko ataha bwije, akajya amukubita bikabije imigozi ya telefoni, insinga z’amashanyarazi n’inkoni, kugeza aho ajya agera ku ishuri ahinda umuriro, abayobozi b’ishuri bakamuhamagara ngo aze amujyane kwa muganga bazi ko ari malariya imutitiza, umubyeyi ntajyeyo, n’ubundi yataha akamukubita, bakurikiranye umwana basanga ari inkoni aba yakubiswe.”
Amakuru yamenyekanye ubwo uwo mukobwa wamureraga yatangaga amakuru, agaragaza ko umwana yari amaze kugerwaho n’ihungabana rikomeye kubera uburyo afashwe nabi na se, akamukubita nk’ukubita igisimba, akanamubuza gukina n’abandi bana.
Umwana ngo yari ageze aho atinya gutaha, ndetse rimwe na rimwe akajya ashaka abamuherekeza nk'uko Imvaho Nshya yabitangaje.
Hakizimana avuga ko abaturage batangajwe n’uko uyu mugabo yari yarashyizeho kamera yo gukurikirana umwana, akanagena igihe ntarengwa cyo gutaha, ndetse akamubuza gusohoka no gukina n’abandi bana.
Ati: “Yatweretse muri kamera ko umwana arenza iminota yagenwe, ariko byagaragaraga ko atari impamvu ishingiye ku kurera neza ahubwo ari ihohotera.”
Akomeza avuga ko bamugiriye inama yo guha umwana nyina cyangwa nyirakuru kugira ngo arererwe ahandi kuko imibereho yari arimo yamwangizaga mu mutwe no mu buzima busanzwe.
Yagize ati:"Twamugiriye inama yo guha umwana nyina akaba ari we umurera, kuko irungu ubwaryo agira igihe ari mu rugo wenyine se atarataha ari ikibazo. Byakwanga akamuha kwa nyirakuru, akaharererwa kuko bafite ubushobozi aho kugira ngo umwana akomeze iyo mibereho mibi.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, avuga ko ubwo ikibazo cyamenyekanaga basanze umwana yarakorewe iyicarubozo rikabije, ari na yo mpamvu se yahise atabwa muri yombi agashyikirizwa inzego z’umutekano, mu gihe umwana yajyanwe kwitabwaho muri Isange One Stop Center.
Yagize ati: “Yamukubitaga inkoni nyinshi ku mutwe no ku mubiri hose, twasanze afite ibikomere byinshi. Yari ageze aho atinya gutaha, rimwe na rimwe akajya ashaka abamuherekeza. Umwana yari abana na se wenyine, ndetse se yari yaranamuhaye urufunguzo rw’igipangu.
Mu by’ukuri twagenzuye dusanga nta burara umwana afite, ahubwo yahungabanyijwe n’iryo yicarubozo se amukorera n’ibyo bikomere by’umubiri agendana ari yo mpamvu, nk’ubuyobozi bushinzwe kurengera umwana, twamufashe agashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ngo abibazwe. Gucyaha umwana ntitubyanze ariko kumukubita umuca ibisebe mu mutwe n’umubiri wose, si byo.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo gusuzuma ikibazo, basanze umwana akeneye ubufasha bwihuse kuko yari yarangiritse mu mutwe no ku mubiri bitewe n’ihohoterwa.
Uwineza yongeyeho ko hari kurebwa aho umwana yarererwa, haba mu muryango wa se cyangwa kwa nyina, kugira ngo yitabweho neza.
Ubuyobozi busaba ababyeyi kwirinda ihohotera rikorerwa abana, bakabahana mu buryo bwa kibyeyi aho gukoresha inkoni zikabije zangiza ubuzima bw’umwana, haba ku mubiri no mu mitekerereze.
Icyo amategeko avuga ku cyaha akurikiranyweho
Iyicarubozo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 112 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ivuga ko iyicarubozo ari igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ari yo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Like This Post? Related Posts