Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi,
yifatanyije na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru
y’amavuko y’Umwami Charles III wujuje imyaka 77.
Ibi birori
byaraye bibaye, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Guverinoma y’u Rwanda,
abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abafatanyabikorwa mu
iterambere n’inshuti z’u Bwongereza.
Usta Kaitesi
yashimye ko u Rwanda rumaze igihe rubanye neza n’u Bwongereza, ukaba umubano
ushingiye k’ukubahana no kuganira ngo ibintu birusheho kunoga.
Kaitesi
avuga ko ubwo bufatanye bwagiriye Abanyarwanda akamaro kandi ko bugamije ko
bazagera ku iterambere rirambye.
Ubucuruzi,
uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima ndetse no guteza imbere urubyiruko ni zimwe mu
nkingi uwo mubano wubakiweho.
Usta Kaitesi
yabwiye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda n’abandi bari aho ko igihugu cye
giha agaciro ubwo bufatanye.
Muri ibyo
birori, hagarutswe ku ruhare rw’u Bwongereza mu gushimangira umutekano
mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye mu muryango wa Commonwealth no
gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire
y’ikirere.
Abahagarariye
Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku mubano mwiza
uri hagati y’ibihugu byombi, bagaragaza ko bazakomeza gukorana mu mishinga
itandukanye ifitiye inyungu abaturage b’impande zombi.
Isabukuru
y’Umwami Charles III isanzwe yizihizwa n’Ambasade z’u Bwongereza hirya no hino
ku isi, ukaba umwanya wo kwizihiza umubano ubwami bw’u Bwongereza bufitanye
n’ibindi bihugu.
Mu birori
byaraye bibereye i Kigali, abayobozi batangaje ko bashaka ko umubano wa Kigali
na Londres ukomera kurushaho.
Mu myaka
ishize, ibihugu byombi byari byemeranyije amasezerano yo gufatanya mu kibazo
cy’abimukira ariko Guverinoma iriho muri iki gihe iza kuyasesa.
Byakuruye
impaka zikomeye kuko zagejejwe no mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza, ruza
kwanzura ko u Rwanda rudahabwa amafaranga rwavugaga ko rwimwe kandi ruyakwiye.
Icyakora,
rwo rwavuze ko icy’ingenzi muri ruriya rubanza kitari amafaranga ‘ubwayo’
ahubwo cyari uburyo ibihugu byose biba bikwiye kubahana.