Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse gutangaza ko Icyitegetse Venuste wari Umudepite yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite amumenyesha ubwegure bwe ku mpamvu ze bwite.
Nubwo hatatangajwe impamvu yatumye Depite Icyitegetse Venuste yegura kuri uwo mwanya yari asigaje kumaraho imyaka itatu, hakomeje kwibazwa uko azasimburwa.
Itegeko Ngenga n° 002/2026.OL ryo ku wa 25/05/2026 rigenga amatora, riheruka gusohorwa mu igazeti ya Leta, riteganya neza inzira zikurikizwa mu gusimbuza umudepite weguye mu nshingano ze.
Ingingo 89 na 90 z’Itegeko rigenga amatora
Ingingo ya 89 igaruka ku iyegura ry’umudepite uri ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa iy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki. Ibi bivuga abadepite bahagarariye amashyaka yabo cyangwa ihuriro ry’imitwe ya politiki.
Iyo Umudepite avuye mu nshingano ze, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti yatoreweho, umwanya we ugahabwa ukurikiyeho kuri urwo rutonde, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.
Icyakora, iyo hari impamvu zituma bitashoboka, umutwe wa politiki cyangwa ihuriro ry’imitwe ya politiki ryandikira Komisiyo risobanura izo mpamvu mu gihe kitarenze iminsi itanu ibarwa uhereye ku munsi uwo mudepite yaviriye mu nshingano.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite amenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubwegure bw’uwo mudepite, na yo igatangaza umusimbura mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
Icyakora, iyo ari umutwe umwe wa politiki cyangwa benshi mu badepite beguye kandi nta musimbura uri ku ilisiti, hakoreshwa andi matora yo gusimbuza abadepite beguye mu gihe kitarenze iminsi 90 ibarwa uhereye ku munsi Komisiyo yabimenyesherejweho. Icyo gihe imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga baba bemerewe kwiyamamaza kuri uwo mwanya.
Ingingo ya 90: Abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye
Ingingo ya 90 ivuga ku mudepite weguye utari ku ilisiti y’umutwe wa politiki, ari we mudepite winjiye mu Nteko ahagarariye icyiciro runaka nk’urubyiruko, abagore cyangwa abafite ubumuga.
Igihe Umudepite utari ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa iy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu nshingano kandi igihe cya manda gisigaye kirenze umwaka umwe, Komisiyo imaze kubimenyeshwa na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ikoresha itora ryo kumusimbura mu gihe kitarenze iminsi 90 ibarwa uhereye ku munsi yabimenyesherejweho.
Umudepite utowe arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo asimbuye.
Uko Icyitegetse Venuste azasimburwa
Kubera ko Icyitegetse Venuste yari yarinjiye mu Nteko ahagarariye icyiciro cy’urubyiruko, azasimburwa hakurikijwe ingingo ya 90, bivuze ko hazakorwa amatora yo kumusimbuza.
Uzasimbura uwo mudepite azarangiza igihe gisigaye cya manda, gishobora kuba kigera ku myaka itatu n’igihe gito gisigaye kugeza manda irangiye.
Uko abahagarariye urubyiruko batorwa
Abadepite bahagarariye urubyiruko batorwa n’Inteko igizwe n’abagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.
Gusa, mu badepite bazatorwa n’abaturage muri rusange hamaze gutangwa kandidatire ku badepite bigenga 13 barimo umugore umwe mu gihe abandi bakiri urubyiruko.
Like This Post? Related Posts