Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, yongeye kugirirwa icyizere n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho yatoranyijwe mu bazasifura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20.
Iri rushanwa rizabera muri Poland kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026, rikazahuza amakipe y’ibihugu bitandukanye yitwaye neza ku migabane yabyo.
Mukansanga azaba ari mu itsinda ry’abasifuzi bazakoresha ikoranabuhanga rya Video Assistant Referee (VAR), rifasha mu gufata ibyemezo by’ingenzi mu mukino binyuze mu gusubiramo amashusho.
Iri toranywa rikomeje gushimangira izina rya Mukansanga ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko amaze imyaka agaragaza ubuhanga mu gusifura amarushanwa akomeye ategurwa na FIFA ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Ni indi ntambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ubusifuzi, aho Mukansanga akomeje kubera icyitegererezo abakobwa n’abagore bifuza gukora uyu mwuga.
Mukansanga Salima agiye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abakobwa batarengeje Imyaka 20
Like This Post? Related Posts