Umunyamakuru
w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro Robert McKenna
yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Uwase Louise.
Ni umuhango
wabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2026, ku biro by’Umurenge wa Kinyinya w’Akarere ka
Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 12
Gashyantare 2026, ni bwo McKenna yambitse impeta Uwase. McKenna ni umunyamakuru
umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro kuri Magic FM.
Biteganyijwe
ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko aba bombi bazakora ubukwe ku wa 11
Nyakanga 2026, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezererana
imbere y’Imana.