• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Ngarukiyintwali Jean de Dieu uzwi nka Maitre Dodiane nyuma y’igihe gito  agunguye inzu itunganya  umuziki ye bwite yise Global  Music studio yashyize hanze indirimbo ye  ya  mbere yakoremo yise  Tebuka .

Uyu  musore  ufite impano idasanzwe yo kwicurangira bimwe mu bikoresho bya Muzika  mu kiganiro n’Umunyamakuru wacu yamutangarije ko  ubu igihe ariki ngo atangire abyaze umusasuro studio ye  aherutse gushinga  yitunganyiriza zimwe mu ndirimbo azashyira alubumu ye  ateganye guhyira  hanze  mu minsi izaza .

Yagize ati  “  Indirimbo Tebuka  ni imwe mu ndirimbo  zanjye nzashyira  ku alubumu yanjye nd kwitegura kuzamurikira abakunzi banjye nimara kuyirangiza .

Yakomeje atuwbira ko Tebuka ari indirimbo y’urukundo aho  yumvikanamo amagambo  y’umusore  uba ategereje umukunzi we  amusaba ko yaza vuba vuba  akamubera umufasha w’igirakamaro  mu buzima  bwe.

Maitre Dodiane mu gusoa  yatubwiye ko  iyi ndirimbo ariwe  wayiyandikiye igakorwa mu buryo bw’amajwi na Producer Logic Hit It  ikorerwa muri  Global  Muisc Studio


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments