Ikipe ya
Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka
wa 2026 uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports
Day ni umunsi uhuza abakunzi bayo, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya
w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti.
Mu rwego
kwitegura neza umwaka w’imikino utaha wa 2026/27 Rayon Sports imaze gusinyisha
abakinnyi bashya barimo Antonio Atisso Kodjo, Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye
Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou
na Ndikumana Fabio. Ni mu gihe yatandukanye n’abarimo Youssou Diagne, Ramazani
Tshimanga, Bayisenge Emery na Ntarindwa Aimable.
Iyi kipe
yambarara ubururu n’umweru yasoreje ku mwanya wa kabiri mu makipe yo mu Rwanda
mu mwaka ushize w’imikino, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA
Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Confederation Cup.
Mu mwaka
ushize wa 2025, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na
Yanga SC muri Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade
Amahoro.